Kiyovu Sports yabonye ibikoresho bishya mbere yo gukina na Police Fc kuri iki cyumweru

By Adam Yannick Dec 14, 2019 02:43am 877 Views

Kiyovu Sports yabonye ibikoresho bishya mbere yo gukina na Police Fc kuri iki cyumweru


Kiyovu Sports yamaze kubona ibikoresho bishya bizayifasha gukomeza gukina shampiyona y'u Rwandandetse n'igikombe cy'amahoro, ikomeza kwambara neza nk'uko bavuga ko ariyo Kipe yambara neza mu Rwanda kandi y'abanyamujyi.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru IMIKINO ahamya ko Kiyovu SC yamaze kubona ibikoresho byaturutse ku mugabane w' u Burayi, agi byaguzwe n'umukunzi wa Kiyovu Sport uba mu Buholandi witwa Clement Ugirimpuhwe akaba ari umukunzi wa Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports yareze Ugirimpuhwe Clement aho kuri ubu ari umutoza w'umupira w'amaguru, akaba akunda guteza imbere umupira w'amaguru mu nzego zose haba mu bakiri bato ndetse no mu bakuru akanafasha abatoza mu mikorere yabo, abashakira ibikoresho ngo banoze umwuga.

Ugilimpuhwe yabwiye IMIKINO ko ibikoresho yoherereje Kiyovu SC birimo imyenda yo gukoresha imyitozo, imyenda yo gukinisha iri mu bwoko bwa Jako, imipira umunani yo gukina n'ibindi bikoresho byageze i kigali aho byazanywe na Karera Hassan wakinnye muri kiyovu Sports.

Twabibutsa ko kiyovu Sports ifite umukino utoroshye w'umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League aho izaba yakiriye Police FC iri ku mwanya wa gatatu mu gihe Kiyovu Sports yo iri ku mwanya wa gatandatu.

No Picture Available

Imyenda yo gukinana iri mu bwoko bwa Jako amakabutura n'amasogisi

No Picture Available

Imipira yo hejuru inyuma

No Picture Available

Imipira yo hejuru imbere

No Picture Available

Ballon zo gukina ziri mu bwoko bwa Jako n'imyenda yo gukoresha imyitozo

No Picture Available

Amakone yo gukoresha mu myitozo na mbere y'umukino bushyushya

No Picture Available

Imyenda yabanyezamu

No Picture Available

Abakunzi ba Kiyovu Sport bakumbuye amanota atatu

No Picture Available


2 Comments

Ntwali

December 14th, 2019 - 5:06AM

Clement Imana imwongerere umugisha,ntacyiza nko guhora uzirikana aho wavuye.

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4677 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 9166 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3818 Views