Karekezi Olivier yatangaje icyafashije ikipe ya Rayon Sports gusezerera LLB:

By Kwizera Yamini Feb 21, 2018 04:02pm 754 Views

Karekezi Olivier yatangaje icyafashije ikipe ya Rayon Sports gusezerera LLB:


M’umukino utari woroshye, ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda ibashije gusezerera ikipe ya LLB yo mugihugu cy’abaturanyi cy’uburundi.

Wari umukino wo kwishyura mu irushanwa rya CAF Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane wa Afurika aho ikipe ya Rayon Sports ya hano mu Rwanda ibashije gusezerera ikipe ya LLB yo mugihugu cy’uburundi.

Ni umukino wabaye kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 gashyantare 2018.

Mbere y’uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports benshi mubakurikiranira hafi ibya ruhago yo muri aka karere k’ibiyaga bigari bari bamaze kuyikuraho icyizere cyo gukomeza mucyiciro gikurikiraho.

Ikipe ya LLB yo mugihugu cy’abaturanyi, yahabwaga amahirwe menshi ahanini bagendeye k’uburyo m’umukino ubanza iyi kipe yari yabashije gutahukana inota rimwe irivanye m’umujyi wa Kigali m’umukino wari warangiye aya makipe yombi anganya igitego kimwe kukindi.

Mbere y’uyu mukino wo kwishyura, umutoza wa LLB yari yifitiye icyizere cyo guhigika ikipe ya Rayon Sports ikayisezerera. Uyu mutoza, aheruka gutangaza ko ntakipe n’imwe yo mu Rwanda yamukanga.

Kuri uyu wagatatu, nibwo Rayon Sports ibashije gusezerera ikipe ya LLB kuntsinzi y’igitego kimwe kubusa cyatsinzwe na rutahizamu ukomoka mugihugu cy’uburundi witwa Chaban Hussein bakunze kwita Tchabalala.

Nyuma y’uyu mukino, itangazamakuru ryegereye umutoza wa Rayon Sports witwa Karekezi Olivier maze aritangariza icyamufashije gusezerera ikipe ya LLB.

Mumagambo ye, Karekezi Olivier yatangiye agira ati:”Bari bizeye intsinzi, bituma bafungura umukino , bityo tubasha kubataka (kubasatira). Twishimiye intsinzi.

Ikipe ya Rayon Sports isezereye LLB kumpuzandengo y’ibitego bibiri kuri kimwe mumikino yombi, igomba gucakirana n’ikipe yo muri Afurika y’epfo yitwa Mamelodi Sundowns.

Ikipe izasezerera indi hagati ya Mamelodi Sundowns na Rayon Sports, izahita ikatisha itike yo gukina imikino yo mumatsinda ya CAF Champions League, mugihe izasezererwa izakomereza mu irushanwa rya CAF Confederations Cup ririmo na mucyeba w’ibihe byose wa Rayon Sports ariyo APR FC ya hano mu Rwanda.


1 Comments

Ben

February 21st, 2018 - 4:23PM

Oooooooooooooooh Rayon tukuri inyuma

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3500 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7309 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 2823 Views