Musanze FC yerekanye abakinnyi n'abatoza bazayifasha n'ingengo y'imari izakoreshwa mu mwaka wa 2019-2020

By Ngabo Mihigo Frank Oct 4, 2019 06:14pm 632 Views

Musanze FC yerekanye abakinnyi n'abatoza bazayifasha n'ingengo y'imari izakoreshwa mu mwaka wa 2019-2020


Mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 4, Ukwakira 2019  Ikipe ya Musanze ibarizwa muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, yerekanye abakinnyi n'abatoza bazayifasha mu mikino ibanza y'umwaka wa shampiyona wa 2019-2020.

Ni igikorwa cyebereye muri Hotel yitwa 'Best View' ibarizwa mu mujyi wa Musanze aho iyi kipe ya Musanze FC ibarizwa mu ntara y'amajyaruguru yeretse itangazamakuru abakinnyi 26 izakoresha muri uyi mwaka w'imikino barimo bacye yari isanganwe na benshi yaguze.

 Hg

Placide uyobora Musanze FC, Guverineri Gatabazi JMV na Bagirishya Claver umunyamabanga w'akarere

Umunyezamu Ndori Jean Claude wanagizwe kapiteni yagize ati"ndashimira mwese mudufasha mu buzima bwa buri munsi, ndabizeza ko tugiye kwandika amateka, dushyize hamwe, dufite intego n'umutoza mwiza twizeye kwandika amateka mashya"

Gg

Ndori Jean Claude

Umutoza mushya Niyomugabo Amars yijeje abayobozi gusohokera u Rwanda ati "amakipe natoje yose yahagarariye ibihugu ibikombe by'afurika, nizeye ko na Musanze FC izahagera kuko dufite abayobozi beza n'abakinnyi beza kandi twese dushyize hamwe."

Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide yavuze ko abanyamusanze bakumbuye igikombe ati "Igikombe giheruka i Musanze kera hagikibaho ikipe ya Mukungwa, ubanza nanjye ntari nakavuka, ndagira ngo dushyigikirane twese haba abafana, abayobozi n'akarere kugira ngo tuzabashe gutwara igikombe."

Tuyishimire Placide yanavuze ko iyi kipe ifite abaterankuga bane ari bo,' Akarere ka Musanze, inganda zikora inzoga CETRAF LTD na URWUNGE WSS ndetse n'abafana, yanasobanuye ko amasezerano iyi kipe yari ifitanye na Gorillos LTD yarangiye mu mpera z'umwaka ushize.

H

Urwunge WSS na CETRAF LTD bandikwa ku myenda

Guverineri w'intara y'amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yatanze inam ati "Ikinyabupfura kizana umwuka mwiza hagati muri mwe bigatuma mukina mushyize hamwe bikazana intsinzi n'ibiyishimo kuri mwese bigatuma mwishimira hamwe"

Hg

Murangamirwa Serge na Clement ni bashya

Gf

Maombi Pierre na Dushimumugenzi Jean

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Musanze yavuze ku ingengo y'imari ya Musanze FC ati "ingengo y'imari iri mu bice bitatu biyobowe na miriyoni 90 z'amanyarwanda zitangwa n'akarere ndetse n'andi ava mu bafatanyabikorwa batandukanye bivuze ko nibura tuzakoresha arenga miriyoni 120 FRW."

Abakinnyi na Numero bahawe: Uwimana Emmanuel 19, Harerimana Obed 17, Muhire Anicet 15, Muhoza Tresor 12, Kayigamba Jean Paul 18, Mwiseneza Daniel 4, Jean Didier Touya 27, Ndori Jean Claude (kapiteni) 30, Muhawenayo Gad 1, Kambale Salita Gentil 9, Imurora Japhet 9, Habyarimana Eugene 2, Habineza Isiaka 8, Nduwayezu Jean Paul 11.

Gf

Mwiseneza Daniel

Mbonyingabo Regis 7, Mugenzi Cedrick 22, Shema Innocent 28, Dushimumugenzi Jean 24, Murangamirwa Serge 20, Nshimiyimana Clement 23, Byiringiro Eric 16, Maombi Jean Pierre 5, Hagenimana Jean Baptiste 25, Aime Desire 21,Irankunda Ibrahim 26, Mumbere Saiba Claude 13, Muberamfura Ali Bobe 29, Ally Musa Sova 10 Gabiro Claude 14 na Hakizimana François 3.

No Picture Available

Guverineri asuhuza abakinnyi

No Picture Available

.

No Picture Available

Abayobozi

No Picture Available

Abafana b'imena

No Picture Available

.

No Picture Available

Ally Sova

No Picture Available

Touya, Kambale, Danny na Japhet

No Picture Available

Jean Baptiste 'Rooney'


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3693 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7592 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3011 Views