Juventus ikomeje kwifuza undi mukinnyi wa Chelsea:

By Kwizera Yamini Nov 24, 2017 03:25am 1351 Views

Juventus ikomeje kwifuza undi mukinnyi wa Chelsea:


Ikipe ya Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani, nyuma yo guhirwa na Juan cuadrado, ikomeje kwifuza undi mukinnyi wa Chelsea.

Juventus yamaze kwinjira murugamba rwo gusinyisha umunyezamu wambere w’ikipe ya Chelsea ariwe Thibaut Courtois.

Uyu munyezamu ukomoka mugihugu cy’ububiligi kandi akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Real Madrid ndetse na Paris Saint Germain.

Nk’uko HLN dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ngo ikipe ya Juventus irifuza uyu munyezamu kugirango asimbure Gianluigi Buffon.

Gianluigi Buffon agomba gusezera kugukina umupira w’amaguru uyu mwaka w’imikino nurangira ndetse umutoza wa Juventus akaba akomeje gushidikanya kuri Wojciech Szczesny, umunyezamu wa kabiri w’iyi kipe. Iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru ituma iyi kipe yifuza umunyezamu wa Chelsea.

 

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 31, 2017 2556 Views

By Kwizera Yamini
Oct 31, 2017 1104 Views

By Kwizera Yamini
Nov 8, 2017 2216 Views