Jose Mourinho yiteguye kurekura imwe munkingi za mwamba muri Manchester United kugirango yegukane Cristiano Ronaldo:

By Kwizera Yamini Apr 24, 2018 03:10am 1032 Views

Jose Mourinho yiteguye kurekura imwe munkingi za mwamba muri Manchester United kugirango yegukane Cristiano Ronaldo:


Umutoza wa Manchester United witwa Jose Mourinho akomeje kwifuza rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya Real Madrid witwa Cristiano Ronaldo.

Uyu mutoza ukomoka mugihugu cya Portugal ngo yaba yiteguye kurekura umunyezamu w’ikipe ya Manchester United witwa David De Gea kugirango yegukane mwenewabo witwa Cristiano Ronaldo murwego rwo gukomeza kubaka ikipe yiteguye guhatanira igikombe cy’umwaka utaha cya shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League.

Nk’uko ikinyamakuru kitwa Diario Gol kibitangaza, ngo Jose Mourinho yiteguye kurekura David De Gea umaze igihe kinini yifuzwa na Real Madrid kugirango yegukane Cristiano Ronaldo bakoranye ubwo yari akiri umutoza wa Real Madrid.

Mugihe cyose ikipe ya Real Madrid yaba yanze kurekura Cristiano Ronaldo ngo ihabwe David De Gea, Jose Mourinho yiteguye kurekura umukinnyi ukina hagati mukibuga witwa Paul Pogba akerekeza muri Real Madrid kugirango yegukane uyu mukinnyi ufite imipira itanu yose ya zahabu (igihembo gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi buri mwaka)


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2675 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7459 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3565 Views