Jose Mourinho yagize icyo atangaza kuri Paul Pogba badacana uwaka muri iyi minsi.

By Kwizera Yamini Feb 23, 2018 02:30pm 577 Views

Jose Mourinho yagize icyo atangaza kuri Paul Pogba badacana uwaka muri iyi minsi.


Umutoza w’ikipe ya Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza, amaze igihe atumvikana n’umukinnyi ukina hagati mukibuga muri iyi kipe witwa Paul Pogba.

Uyu mutoza ukomoka mugihugu cya Portugal, akomeje kugenda yicaza Paul Pogba kuntebe y’abasimbura mumikino ikipe ya Manchester United iheruka gukina.

Paul Pogba wari umaze iminsi arwaye, aheruka kugaragara mukibuga k’umukino ubanza wa 1/8 cya UEFa Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi ikipe ya Manchester United iheruka guhuramo na FC Seville yo mugihugu cya Espagne.

Ni umukino Paul Pogba yinjiye mukibuga asimbuye Ander Herrera nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune, m’umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa.

Mukiganiro n’itangazamakuru, Jose Mourinho yabajijwe ibibazo byinshi bijyanye n’umubano uri hagati ye n’uyu mufaransa ufite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi ikipe ya Manchester United yaguze amafaranga menshi mumateka yayo.

Mumagambo ye, Jose Mourinho yatangiye agira ati:”Ndibaza ko ntagirira icyizere umuntu k’ubuntu. Kigomba (icyizere) kwishyurwa.

“Ntabwo nibaza ko ari umutoza ugomba kwizera umukinnyi, ahubwo ni umukinnyi ugomba gutuma umutoza amwizera. Biroroshye cyane.

“Rimwe narimwe bisa n’aho tugomba guha abakinnyi byose ndetse nabo ntibagire icyo baduha.

“Ntabwo ntekereza muri ubwo buryo. Icyizere nagiriye Scott, kuva k’umunsi wambere ntabwo yagipfushije ubusa,.

“Kuva yaza kwitozanya n’ikipe yambere, yari afite byinshi byo kwiga intambwe kuyindi kugeza magingo aya. Nyuma y’ibyo navuga ko nyuma yo kubanza mukibuga incuro umunani, aracyafite byinshi byo kwiga.

“Gusa guhera k’umunsi wambere yari ari kwiga uburyo bwo gutangamo umusaruro. Yego rwose azagira imikino mibi akina, azakora amakosa, yicare kuntebe y’abasimbura ndetse hari n’ubwo atazaza k’urutonde rw’abakinnyi tuzifashisha.

“Gusa, nzi igihe ngomba kumukinisha. Nzi imitekerereze ye ndetse nzi n’ibyo ashoboye bizamufasha kuba umukinnyi mwiza.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2737 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7536 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3627 Views