Jose Mourinho yagize icyo atangaza k’ugukinisha ba rutahizamu benshi k’umukino wa BHA.

By Kwizera Yamini Nov 27, 2017 08:25am 1410 Views

Jose Mourinho yagize icyo atangaza k’ugukinisha ba rutahizamu benshi k’umukino wa BHA.


Ikipe ya Manchester United yari yakiriye ikipe ya Brighton & Hove albion m’umukino wo k’umunsi wa 13 wa shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League kuri uyu wa gatandatu, umukino Manchester United yatsinzemo igitego kimwe k’ubusa.

Nyuma y’umukino, Jose Mourinho yagize byinshi aganira na BBC harimo n’ibijyanye no kuba yakinishije abakinnyi benshi basatira izamu aho yatangiye agira ati:”Ntabwo natungurwa igihe uyu munsi hari bamwe mubasesengura umupira w’amaguru bavuga ko twakinishije ba rutahizamu benshi, gusa ndibaza ko bari m’ukuri.

“Rimwe na rimwe ukinisha abakinnyi benshi bakina basatira izamu, ukabura ubuyobozi (Control) bw’umukino. Twagize ibibazo bicye mubwugarizi kubera ko Nemanja Matic na Paul Pogba bari batereranwe mukibuga hagati gusa uramutse ubifatanije no kurema uburyo bubyara ibitego yaba ari amahitamo meza.

“Ndetse no kuri Newcastle, byari byiza kuko ntabwo twari dukomeye mubwugarizi ahubwo twari dukomeye mukurema uburyo bubyara ibitego. Uyu munsi, uburyo bwo kurema ibitego bwacu bwari hasi cyane.

“Abakinnyi batatu bakinanye na Lukaku ntabwo babonye umupira, ntanubwo twari turi hejuru k’umukinnyi kuwundi. Marcus Rashford ntabwo yagize umukino yishimiye. Rero ntabwo twaremye uburyo bubyara ibitego kandi twagombaga guhura n’ibibazo mubwugarizi.

Kuwa kabiri w’icyumweru gitaha, ikipe ya Manchester United ihagaze kumwanya wa 2 k’urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’abongereza igomba gusura ikipe ya Watford iri kumwanya wamunani, mumukino wo k’umunsi wa 14 w’iyi shampiyona iyobowe na Manchester City.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views