Iyumvire amagambo Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma y’umukino wa Tottenham Hotspurs:

By Kwizera Yamini Nov 2, 2017 03:23am 7517 Views

Iyumvire amagambo Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma y’umukino wa Tottenham Hotspurs:


Nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bikwirakwizwa ko rutahizamu wa Real Madrid witwa Cristiano Ronaldo yaba yifuza amasezerano mashya agomba kumugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku isi nyuma y’igurwa rya Neymar Jr, uyu mukinnyi yagize icyo abitangazaho.

Ni nyuma y’umukino wa UEFA Champions League ikipe ya Tottenham Hotspurs yari imaze gutsindamo Real Madrid ibitego bitatu byose kuri kimwe cyatsinzwe n’uyu musore, aho Ronaldo yegereye indangururamajwi za beIN Sports maze abeshyuza aya makuru.

f

Mumagambo ye, Ronaldo yatangiye agira ati:” Ntabwo ndi gukora neza mu ikipe ya Real Madrid. Nsigaje imyaka ine kumasezerano yajye kandi sinifuza kuyavugurura. Meze neza.

Uyu mukinnyi kandi yakomeje agira icyo atangaza ku ikipe ya real Madrid muri rusange aho yagize ati:”Ni bibi kuko turi gutsindwa kandi twari tumenyereye gutsinda. Ntabwo ariko tubishaka, gusa umupira w’amaguru urahinduka.

 f

“turi kwitwara nabi gusa ndifuza ko byahinduka kandi nizeye ko bizahinduka. Turacyafite igihe gihagije cyo kwikosora tukaba beza kandi ndizera ko tuzabikora.

Tubibutse ko Uyu mukinnyi ariwe umaze gutsinda ibitego byinshi kugeza ubu muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi ry’uyu mwaka aho amaze gutsinda ibitego bitandatu.


1 Comments

NSANZUMUKUNZI PACIFIQUE

November 02nd, 2017 - 9:47AM

Mubyumkuri ikipe hari igihe igira ibihe byiza ubundi bigahinduka kuko ntago ushobora ufata umukinnyi ngo umukinishe imyaka ine nurangiza umbwire ko atananirwa hari nabantu babona umukinnyi ngo nuko ari umuhanga ukumva ibibazo byose yabikemura nawe ntago burigihe ntago ahora ameze neza naho abafana ba rear twese twihangane saw

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 6981 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 1872 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 2679 Views