Iyi kipe iyo iyoboye andi yose yifuza umunyezamu wa Chelsea.

By Kwizera Yamini Jan 24, 2018 03:22am 949 Views

Iyi kipe iyo iyoboye andi yose yifuza umunyezamu wa Chelsea.


Umunyezamu ukomoka mugihugu cy’ububiligi akaba akinra ikipe ya Chelsea witwa Thibaut Courtois, nyuma yo kwigaragaza cyane k’uruhando mpuzamahanga, akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye yo k’umugabane w’iburayi arimo Real Madrid ndetse na Paris Saint Germain.

Ikipe ya Real Madrid ikeneye gukemura ikibazo imaranye igihe cy’umunyezamu, irifuza kugura Thibaut Courtois ukinira ikipe ya Chelsea cyangwa David De Gea ukinira ikipe ya Manchester United.

Gusa, iyi kipe yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana Courtois ahanini kubera ko ibya David De Gea biri kugenda binanirana, igomba guhanganira uyu mubiligi n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mugihugu cy’ubufaransa.

Paris Saint Germain ifite umukinnyi uhenze ku isi kugeza ubu ariwe Neymar Jr, irifuza umunyezamu uri kurwego rwo hejuru, ndetse ikaba yaranamaze gutera ijisho kuri uyu munyezamu ukinira ikipe ya Chelsea FC yo mugihugu cy’ubwongereza.

Kugeza ubu, nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru cyitwa AS ikomeza ibitangaza, ngo PSG niyo iza ku isonga mumakipe yose yifuza Thibaut Courtois n’ubwo amaze igihe kinini yifuzwa na Real Madrid yo mugihugu cya Espagne.

 

Ikipe ya Chelsea uyu munyezamu akinira kandi irifuza kumwongerera amasezerano ndetse n’ibiganiro hagati y’uyu mukinnyi n’iyi kipe bikaba bigeze kure.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views