Irushanwa rihuza amakipe y'abafana ryateguwe na The Rwanda Arsenal supporters ryatangirijwe munzove

By Nsengiyumva Innocent Jun 8, 2019 09:40pm 464 Views

Irushanwa rihuza amakipe y'abafana ryateguwe na The Rwanda Arsenal supporters ryatangirijwe munzove


Irushanwa ryateguwe n'abafana ba Arsenal bibumbiye muri The Rwanda Arsenal supporter kubufatanye na Skol ryatangirijwe munzove hakinwa imikino ibiri.

ahagana ku isaha ya saa munani nibwo hatangiye umukino wambere wahuje abafana ba Kiyovu sport ndetse n'abafana ba APR umukino wabonaga ko wateguwe haba mubijyanye nimyambarire ndetse nibijyanye n'imikinire.

Igice cyambere cyaje kurangira APR ariyo iyoboye n'igitego kimwe maze amakipe yombi avuye mukaruhuko nibwo ibintu byahinduye ishusho kiyovu irishyura umukino uhindura isura nubwo bitaje kuyihira kuko yahise igomborwa umukino urangira ari ibitego bibiri bya APR (abafana) kubusa bwa Kiyovu.

Umukino urangiye habaye gusobanurirwa imiterere y'irushanwa mu ikiganiro n'itangazamakuru maze natwe dusobanuza byimbitse imvo n'imvano yiri rushanwa.

Amakipe azakina iri rushanwa 

1. APR FC (Abafana)

2.Rayon sport (abafana)

3. Kiyovu sport (abafana)

4. Arsenal (abafana)

5. Chelsea ( abafana) ndetse n'abafana ba Manchester United. Akaba ari amakipe atandatu agabanyije mumatsinda abiri buri tsinda hakazamuka amakipe abiri  hanyuma bagahita bakina kinwe cya kabiri

Kubijyanye n'amategeko Wenda irishya nuko mumukino y'amatsinda bazajya bakina iminota 40' aho kuba 45' Andi akaba ari amategeko ya FIFA asanzwe .

Nyuma y'ikiganiro n'itangazamakuru hakurikiye umukino wahuje abafana ba Arsenal ndetse n'abafana ba Chelsea maze umukino urangira Arsenal itsinze ibitego 3-0.

Imikino ikazakomeza mumoera nanone z'icyumweru gitaha aho hateganyijwe umukino karundura uzahuza abakeba baha aribo APR na Rayon umukino uzaba kuwa gatandatu w'icyumweru gitaha.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3500 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7310 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 2823 Views