Imyumvire Yanjye: Imikino y' Amashuri n' Umurenge Kagame Cup ntikwiye kwitirirwa umukuru w'igihugu

By Ngabo Mihigo Frank Jun 6, 2019 08:28am 532 Views

Imyumvire Yanjye: Imikino y' Amashuri n' Umurenge Kagame Cup ntikwiye kwitirirwa umukuru w'igihugu


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame azwiho ibikorwa byinshi by'indashyikirwa mu Rwanda, muri Africa ndetse no ku isi yose muri rusange izina rye rizwi mu kwihutisha iterambere ry' u Rwanda ndetse no kugira ubushake bwo guteza imbere ibihugu by' Africa.

Kuba nyakubahwa Paul Kagame ari indashyikirwa bituma benshi bamufata nk'urugero rwiza mu kwihutisha iterambere ndetse ab'ingeri zose mu bihugu byinshi bamwigiraho ndetse bakarebera ku byiza amaze kugeza ku Rwanda n'abarutuye kuva yaba Perezida wa Repubulika.

Mu murwa mukuru w'igihugu cya Malawi, Lilongwe hari umuhanda witiriwe Nyakubahwa Paul Kagame, aho uyu muhanda wahawe izina rya "Paul Kagame Road".

Mu bijyanye na Sports, abatuye mu bihugu by'Africa y'iburasirazuba bazi imikino iterwa inkunga ikomeye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yamwitiriwe igahabwa izina rya CECAFA Kagame Cup isanzwe iba buri mwaka igakinwa n'amakipe yabaye aya mbere mu bihugu bya yo. 

Mu Rwanda hari imikino ngarukamwaka yitiriwe Umukuru w'igihugu ari yo Amashuri Kagame Cup n' Umurenge Kagame Cup, iyi mikino ikinwa n'abanyeshuri ndetse n'abaturage muri rusange aho ihera ku rwego rw'imirenge kugeza ku rwego rw'igihugu.

Iyo nitegereje uko iyi mikino ikinwa ku buryo budafite gahunda ihamye ndetse n'imitegurire mibi ya yo nsanga idakwiriye kwitirirwa Umukuru w'igihugu uzwiho ibikorwa byuje ubwenge  n'ubudashyikirwa.

Urusobe rw'amakosa n'akavuyo kafashe intebe muri iyi mikino nibyo mperaho mvuga ko abayitegura bagakwiriye kubanza kuyitegura neza no kuyiha umurongo ngenderwaho muzima bakabona kuyitirira umukuru w'igihugu.

Amwe mu makosa agaragara muri iyi mikino:

1.Urujijo ku ntego: iyo ubajije abayobozi ba Leta mu nzego zitandukanye ntibahuza intego z'imikino y' Amashuri Kagame Cup ndetse n'Umurenge Kagame Cup. Cyakora abenshi bahuriza ku mumaro wo gusabana kw'abaturage ndetse no gutanga ubutumwa bwa Leta mu gihe cy'iyi mikino nubwo na byo bitagerwaho.

Mu mikino y'aya marushanwa si kenshi uzabona indangururamajwi (Speakers) zitangirwaho ubutumwa bwa Leta nubwo haba hari abayitabiriye ndetse benshi, si ahabera iyi mikino hose uzasanga abayobozi mu nzego za Leta nyamara bakabaye bayitabira mu rwego rwo gusabana n'abaturage ndetse no kubagezaho ubutumwa.

2.Imitegurire mibi y'amarushanwa:Aya marushanwa agaragaramo amakosa y'imitegurire mu buryo butandukanye nk'aho usanga umurenge runaka utumiza abakinnyi ku bibuga by'imikino ariko ntawarebye imyiteguro yabo, ibikoresho byabo, uburyo bwo kugera ku bibuga (Transports) n'ibindi,....

3. Amwe mu mategeko atumvikana: iyo witegereje neza usanga hari amwe mu mategeko agenga iyi mikino atumvikana neza nk'iyo amakipe y'umupira w'amaguru ashakwamo izamuka nk'iyatsinzwe neza (Best Looser) biragora kumenya ikipe izamuka niba ari iyinjije ibitego byinshi cyangwa ari iyinjijwe ibitego bicye.

Hari itegeko ribuza abakinnyi b'umwuga gukina muri aya marushanwa ariko na none ugasanga benshi bagaragaramo. Hari irindi tegeko rivuga ko mu mikino y' Amashuri Kagame Cup hakina abanyeshuri gusa ariko si bo bakina gusa.

Biba bitangaje iyo usanze ikipe y'ikigo  cy'amashuri yisumbuye runaka gikoresha abakinnyi baheruka mu ishuri mu myaka 10 ishize, ibi bitera kwibaza intego y'aya marushanwa ugasanga ari amayobera masa.

4.Gukinira amakipe menshi kw'abakinnyi: amategeko y'iyi mikino avuga ko nta mukinnyi wemerewe gukinira amakipe abiri mu mwaka umwe ariko ibyanditswe ntaho bihuriye n'ibikorwa kuko hari abakinnyi benshi bakina mu mirenge myinshi n'uturere turenze kamwe mu mwaka umwe kuko nta buryo bugezweho bwakwereka ko runaka yakinnye ahandi.

Kuba abakinnyi bakinira amakipe menshi bituma hari abatisanga muri iyi mikino nk'iyo ikipe itsindiye guhagararira akarere ku rwego rw'intara abakinnyi ba yo bakongerwamo abeza mu mirenge yose y'akarere (Selection) bituma abazamukanye n'ikipe binubira kudahagararira akarere kandi barabikoreye kuko usanga hari abasimbujwe abavuye mu yindi mirenge.

Uguhinduranya amakipe mu mwaka umwe biteza amahane ku bibuga bitandukanye by'umwihariko iyo amakipe y'imikino itandukanye ageze ku rwego rw'intara, usanga abasifuzi bagorwa no gutangiza umukino kuko akenshi habanza gushwana kw'amakipe yombi havugwa abakiniye imirenge iba yaravuye mu irushanwa ariko bagahamagarwa mu yindi mirenge.

5.Gahunda itanoze: mu bihe bitandukanye usanga abayobozi b'aya marushanwa bahinduranya gahunda uko bashaka rimwe na rimwe bigakorwa ariko abakinnyi bakabimenyeshwa ku munota wa nyuma. Hari ubwo hahindurwa ibibuga by'amarushanwa, umunsi w'amarushanwa, amasaha, amakipe n'ibindi,..

6.Imicungire y'iyubahirizwa ry'amategeko idahwitse: kuba amategeko agenga iyi mikino atuzuye bituma bitoroha kuyacunga ndetse no kugena ibihano ku bayarengaho cyane ko nta makuru ahagije aba afitwe kubayitabira. Biragoye ko umusifuzi amenya umukinnyi wakiniye amakipe arenze imwe mu gihe uwo mukinnyi afite ibyangombwa bimwemerera gukina aho ari ndetse naho yavuye.

7.Kuba nta bihano bitegenewe abayobozi barenga ku mategeko nkana: nubwo amategeko ku bakina iyi mikino adakurikizwa ariko ni byiza ko nibura ahari, gusa hakagombye kubaho amategeko ahana ubuyobozi bw'umurenge runaka utanga ibyangombwa ku muntu utawutuyemo bukemeza ko awutuyemo cyangwa awukoreramo kubwo gushaka itsinzi iciye mu buriganya.

Muri iyi nkuru ndende ishingiye ku bitekerezo bwite by'umwanditsi, twirinze kugira abo tuvuga mu mazina mu rwego rwo kutababangamira.

UKO MBYUMVA

Abafite mu nshingano itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa imikino y' Amashuri ndetse n' Umurenge Kagame Cup, bakwiye gushaka uburyo bwihuse bagakosora amakosa agaragara muri iyi mikino mu rwego rwo kuyinoza ikabasha kugera ku ntego kandi igakinwa mu mucyo.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 6, 2019 532 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jul 3, 2019 504 Views

By Nsengiyumva Innocent
Jul 23, 2019 338 Views