Ikipe ya Tottenham Hotspurs yamaze gushyira ahagaragara igiciro cy’umukinnyi wayo wifuzwa n’ikipe ya Manchester United

By Kwizera Yamini Apr 26, 2018 03:43am 787 Views

Ikipe ya Tottenham Hotspurs yamaze gushyira ahagaragara igiciro cy’umukinnyi wayo wifuzwa n’ikipe ya Manchester United


Ikipe ya Tottenham Hotspurs yo mugihugu cy’ubwongereza yamaze gushyira ahagaragara ibyo yifuza ku ikipe yose yifuza kugura myugariro wayo witwa Danny Rose.

Irangajwe imbere n’umutoza wayo ukomoka mugihugu cya Portugal witwa Jose Mourinho, ikipe ya Manchester United imaze igihe kinini yifuza myugariro ukina k’uruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Tottenham Hotspurs witwa Danny Rose.

Danny Rose aheruka kugira ikibazo cy’imvune cyatumye amara igihe kinini atagaragara mukibuga, gusa ikipe ya Manchester United ikomeje kwifuza uyu mwongereza w’imyaka 27 y’amavuko utari mubihe bye byiza kugeza ubu.

Nk’uko inkuru dukesha The Sun ibitangaza, ngo ikipe ya Tottenham Hotspurs yiteguye kurekura Danny Rose akerekeza muri Manchester United mugihe cyose iyi kipe y’amashitani atukura yaba yemeye gutanga miliyoni 40 z’amapawundi ndetse ikagerekaho myugariro wayo witwa Luke Shaw.

Luke Shaw ukinira Manchester United akomeje kugorwa cyane n’imikinishirize y’umutoza w’iyi kipe witwa Jose Mourinho, ndetse n’uyu mutoza akaba yiteguye kumurekura ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’uyu mwaka.

Tottenham Hotspurs irifuza umukinnyi ugomba gusimbura Danny Rose wifuza kuyisohokamo mumpera z’uyu mwaka w’imikino, ndetse iyi kipe irangajwe imbere n’umutoza wayo witwa Mauricio Pochettino ikaba isanga Luke Shaw w’imyaka 22 y’amavuko ariwe ufite ubushobozi bwo gusimbura umwongereza mwenewabo witwa Danny Rose mugihe cyose yaba ayisohotsemo.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3016 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7917 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3876 Views