Ikipe ya Real Madrid yiteguye kurekura miliyoni 150 z’amapawundi k’umukinnyi uzasimbura Cristiano Ronaldo.

By Kwizera Yamini Jul 14, 2018 04:00pm 969 Views

Ikipe ya Real Madrid yiteguye kurekura miliyoni 150 z’amapawundi k’umukinnyi uzasimbura Cristiano Ronaldo.


Ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne yiteguye kurekura miliyoni 150 k’umukinnyi uzasimbura rutahizamu wayo w’ibihe byose witwa Cristiano Ronaldo.

Ni nyuma y’aho Cristiano Ronaldo yerekeje mu ikipe ya Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani, ikipe ya Real Madrid ikaba yifuza kurekura miliyoni 150 kuri Eden Hazard ukinira ikipe ya Chelsea kugirango azasimbure uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Portugal.

Nk’uko inkuru dukesha Daily Mail ibitangaza, ngo nyuma y’igurwa rya Cristiano Ronaldo werekeje mu ikipe ya juventus aguzwe muliyoni 99 z’amapawundi, umutoza mushya wa Real Madrid witwa Julen Lopetegui yiteguye gukora ibishoboka byose akegukana Eden Hazard ukinira ikipe ya Chelsea.

Eden Hazard aheruka gutangaza amagambo agaragaza ko yiteguye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid , ikipe iheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi) ubugira gatatu yikurikiranya.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views