Ikipe ya Chelsea yamaze kwibikaho umukinnyi mushya.

By Kwizera Yamini Jan 30, 2018 11:31pm 2117 Views

Ikipe ya Chelsea yamaze kwibikaho umukinnyi mushya.


Ikipe ya Chelsea FC yo mumujyi wa London mugihugu cy’ubwongereza yamaze gusinyisha umukinnyi mushya.

Myugariro ukomoka mugihugu cya Brazil wakiniraga ikipe ya Roma yo mugihugu cy’ubutaliyani witwa Emerson Palmieri, yamaze kuba umukinnyi mushya wa Chelsea.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yamavuko, nyuma yo kugurwa £17.5m, yamaze gusinyira ikipe ya Chelsea amasezerano y’imyaka ine n’igice ndetse akaba yanamaze kwerekanwa kumugaragaro nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe.

Akimara kwerekanwa kumugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Chelsea FC, Emerson yagize icyo atangariza itangazamakuru aho yatangiye agira ati:”Naje muri iyi kipe kuko ari ikipe ikomeye ndetse ifite amateka akomeye. Uyu munsi, nibwo inzozi zajye zo kwambara umwambaro w’iyi kipe ikomeye zabaye impamo.

“Umupira w’amaguru w’abongereza nawurebye kuva mfite imyaka 15 y’amavuko. Ni umukino mwiza ndetse bigiye kumbera byiza kuba ngiye kuwukina (Kuwugaragaramo).

Director wa Chelsea witwa Marina Granovskaia nawe nyuma yo gusinyisa uyu mukinnyi yagize icyo atangariza itangazamakuru aho yatangiye agira ati:”Twishimiye guha ikaze Emerson mu ikipe.

 

“aracyari muto, afite impano yo gukina umupira w’amaguru, ni umukinnyi uzongera imbaraga mu ikipe ndetse akongera uguhatanira imyanya yo kubanza mukibuga kuko dushaka kwitwara neza mumarushanwa atatu atandukanye.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views