Ikipe ya Chelsea irifuza kongerera Eden Hazard amasezerano mashya ikazajya imuhemba uyu mushahara:

By Kwizera Yamini Feb 27, 2018 04:49am 1026 Views

Ikipe ya Chelsea irifuza kongerera Eden Hazard amasezerano mashya ikazajya imuhemba uyu mushahara:


Ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza yiteguye gusubukura ibiganiro bigamije kongerera amasezerano rutahizamu wayo ukomoka mugihugu cy’ububiligi witwa Eden Hazard.

Iyi kipe yo m’umujyi wa London, ihangayikishijwe n’uko uyu mukinnyi yaba ari munzira ziyisohokamo mugihe amasezerano ye azaba arangiye muri iyi kipe.

Eden Hazard kimwe na Robert Lewandowiski ndetse na Thibaut Courtois ni abakinnyi ikipe ya Real Madrid yifuza cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’uyu mwaka murwego rwo kongera amaraso mashya mu ikipe.

Nk’uko inkuru dukesha Daily Mail ikomeza ibitangaza, ngo ikipe ya Chelsea yiteguye gusubukura ibiganiro n’uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko kugirango imwongerere amasezerano mashya aho azajya ahembwa nibura £300,000 buri cyumweru.

Eden Hazard aheruka gutangaza ko yishimye mu ikipe ya Chelsea. Gusa uyu mukinnyi aheruka gutangariza itangazamakuru ko akunda cyane ikipe ya Real Madrid, kimwe mubimenyetso byerekana ko yaba ari hafi kuyerekezamio.

Umutoza wa Real Madrid witwa Zinedine Zidane, arifuza kongera amaraso mashya mu ikipe kugirango arebe uburyo yakongera guhatana na FC Barcelona kugikombe cya shampiyona ndetse no k’umugabane w’iburayi.

Uyu mutoza ukomoka mugihugu cya Algeria akaba afite ubweneguhugu bw’ubufaransa, arifuza cyane gusinyisha Eden Hazard ukinira ikipe ya Chelsea, Robert Lewandowski ukinira ikipe ya Bayern Munich ndetse na Thibaut Courtois, umunyezamu w’ikipe ya Chelsea.

 Mugihe Eden Hazard yaba afashe umwanzuro wo gusohoka mu ikipe ya Chelsea, iyi kipe yambara ubururu n’umweru irifuza nibura £200m ku ikipe iyo ariyo yose yaba imwifuza.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views