Ikipe ya Chelsea ikomeje kwanga kurekura umukinnyi wayo ngo yerekeze muri FC Barcelona, gusa Manchester United yiteguye kumwegukana

By Kwizera Yamini Jun 29, 2018 11:19am 1941 Views

Ikipe ya Chelsea ikomeje kwanga kurekura umukinnyi wayo ngo yerekeze muri FC Barcelona, gusa Manchester United yiteguye kumwegukana


Ikipe ya Chelsea FC yo mugihugu cy’ubwongereza ikomeje kwanga kurekura umukinnyi wayo ukomoka mugihugu cya Brazil witwa Willian, umukinnyi ukomeje kwifuzwa n’ikipe ya FC Barcelona yo mugihugu cya Espagne ndetse na Manchester united yo mugihugu cy’ubwongereza.

Ikipe ya FC Barcelona irifuza gutanga miliyoni 50 z’amapawundi kuri uyu mukinnyi, gusa Chelsea ikaba ikomeje kuyatera utwatsi ahanini kubera itifuza kurekura umukinnyi umaze igihe kinini yigaragaza neza ndetse anafasha ikipe kwitwara neza.

Nk’uko inkuru dukesha Daily Mail ibitangaza, ngo ikipe ya Chelsea ibarizwa m’umujyi wa London yamaze gutera utwatsi miliyoni 50 z’amapawundi yahabwaga na FC Barcelona kuri Willian, umukinnyi wifuzwa cyane na Ernesto Valverde utoza ikipe ya FC Barcelona.

Uretse ikipe ya FC Barcelona yifuza uyu mukinnyi, ikipe ya Manchester United ikomeje kwifuza kugura uyu munya Brazil wakoranye na Jose Mourinho utoza iyi kipe y’amashitani atukura, umutoza wakoranye na Willian ubwo yari akiri umutoza mukuru wa Chelsea.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views