Ikipe ya Chelsea ihatanye na Juventus m’urugamba rwo gusinyisha umukinnyi ukinira ikipe ya Athletico Madrid.

By Kwizera Yamini Jun 13, 2018 06:38am 1469 Views

Ikipe ya Chelsea ihatanye na Juventus m’urugamba rwo gusinyisha umukinnyi ukinira ikipe ya Athletico Madrid.


Ikipe ya Chesea yo mugihugu cy‘ubwongereza yisanze ihatanye na Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani kuri myugariro ukinira ikipe ya Athletico Madrid witwa Stefan Savic.

Uyu mukinnyi wanyuze mu ikipe ya Manchester City, arifuzwa n’aya makipe uko ari abiri nk’uko ikinyamakuru cyandikirwa k’ubutaka bw’ubutaliyani cyitwa Sky Italia kibitangaza.

Stefan Savic w’imyaka 27 y’amavuko, asanzwe ari umusimbura wa Diego Godin ndetse na Jose Gimenez mu ikipe ya Athletico Madrid yo mugihugu cya Espagne.

Ubushize, uyu mukinnyi akaba yaragaragaye incuro 36 yambaye umwambaro w’ikipe ya Athletico Madrid.

Ikipe ya juventus irifuza Stefan Savic kugirango yongere amaraso mashya m’ubwugarizi bwayo igura myugariro ukiri muto ugereranije na ba myugariro isanzwe ifite, naho ikipe ya Chelsea ikaba imwifuza kugirango yongere imbaraga m’ubwugarizi bwayo bizayifashe no guhatanira kugaruka mumakipe ane yambere akomeye muri shampiyona y’abongereza m’umwaka w’imikino utaha.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9156 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2591 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3316 Views