Ikipe y’igihugu cy’ubudage yamaze kongerera amasezerano umutoza wayo washyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 27 azifashisha mumikino yanyuma y’igikombe cy’isi:

By Kwizera Yamini May 15, 2018 12:41pm 1476 Views

Ikipe y’igihugu cy’ubudage yamaze kongerera amasezerano umutoza wayo washyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 27 azifashisha mumikino yanyuma y’igikombe cy’isi:


Ikipe y’igihugu cy’ubudage iheruka kwegukana igikombe cy’isi cy’ubushize (cya 2014), yamaze kongerera amasezerano umutoza wayo witwa Joachim Low, aho agomba kugeza m’umwaka wa 2022 ayitoza.

Uyu mutoza akaba yahamagaye abakinnyi 27 agomba kwifashisha mumikino yanyuma y’igikombe cy’isi izabera mugihugu cy’uburusiya mukwezi gutaha, urutonde rutagaragaraho Emre Can ukinira ikipe ya Liverpool ndetse na Mario Gotze ukinira ikipe ya Borussia Dortmund bose bavunitse, tutibagiwe rutahizamu wa Bayern Munich witwa Sandro Wagner ndetse na myugariro wa Arsenal witwa Shkodran Mustafi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu akaba n’umunyezamu wa Bayern Munich witwa Manuel Neuer aragaragara kuri uru rutonde n’ubwo adaheruka kugaragara mukibuga uhereye muri nzeli umwaka ushize kubera ikibazo cy’imvune.

Uru rutonde kandi ruragaragaraho abakinnyi bakina muri shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League aribo Ilkay Gundogan na Leroy Sane bakinira ikipe ya Manchester City, Antonio Rudiger ukinira Chelsea ndetse na Mesut Ozil ukinira ikipe ya Arsenal.

Dore muri rusange uru rutonde rw’abakinnyi bitezweho kwisubiza igikombe cy’isi cy’ibihugu cy’uyu mwaka:

Abanyezamu: Manuel Neuer (Bayern), Marc-André ter Stegen (Barcelona), Bernd Leno (Bayer Leverkusen), Kevin Trapp (PSG).

Ba myugariro: Jerome Boateng (Bayern), Mats Hummels (Bayern), Niklas Sule (Bayern), Joshua Kimmich (Bayern), Antonio Rudiger (Chelsea), Jonas Hector (Koln), Marvin Plattenhardt (Hertha BSC), Jonathan Tah (Bayer Leverkusen), Matthias Ginter (Borussia Monchengladbach).

Abakina hagati mukibuga: Julian Brandt (Bayer Leverkusen), Julian Draxler (PSG), Leon Goretzka (Schalke), Ilkay Gundogan (Manchester City), Sami Khedira (Juventus), Toni Kroos (Real Madrid), Mesut Ozil (Arsenal), Marco Reus (Borussia Dortmund), Sebastian Rudy (Bayern), Leroy Sane (Manchester City).

Ba rutahizamu: Thomas Muller (Bayern), Timo Werner (RB Leipzig), Mario Gomez (Stuttgart), Nils Petersen (Freiburg).


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 933 Views

By Kwizera Yamini
Nov 4, 2017 1092 Views

By Kwizera Yamini
Feb 17, 2018 895 Views