Ikipe itunguranye yo muri shampiyona y’abongereza ishobora kwegukana Cristiano Ronaldo

By Kwizera Yamini Jan 29, 2018 08:41am 2521 Views

Ikipe itunguranye yo muri shampiyona y’abongereza ishobora kwegukana Cristiano Ronaldo


Rutahizamu wa Real Madrid yo mugihugu cya Espagne, ashobora gutungurana akagaruka muri shampiyona y’abongereza.

Nk’uko The Sun ibitangaza, ngo uyu mukinnyi umaze gutwara imipira itanu ya Zahabu izwi nka Ballon D’Or, ashobora kugaruka muri shampiyona y’abongereza aho ikipe ya Chelsea ariyo ishobora kumwegukana.

Kanda hano udukurikirane kuri twitter

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko uyu mukinnyi atishimye muri iyi kipe yo mugihugu cya Espagne ndetse akaba ashobora kugaruka mugihugu cy’ubwongereza.

Byari byitezwe ko Manchester United ishobora kugarura uyu mukinnyi wagiriye ibihe byiza cyane kukibuga Old Trafford cy’iyi kipe, gusa nyuma y’igurwa rya Alexis Sanchez wavuye mu ikipe ya Arsenal, byahise bigabanya amahirwe y’uyu munya Portugal yo kugaruka Old Trafford.

kanda hano udukurikirane kuri facebook

 

K’urundi ruhande, ikipe ya Chelsea ishobora gutakaza umukinnyi wayo witwa Eden Hazard witezweho kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid, akaba ashobora kubisikana na Cristiano Ronaldo ushobora kwerekeza kukibuga kitwa Stamford Bridge cya Chelsea.

Kanda hano udukurikirane kuri facebook


1 Comments

Muyoboke Thadee

January 29th, 2018 - 9:41AM

byaba bibabaje agiye mur chelsea ataje muri Manchester united cg se ngo agume ahari nabyo ntakibazo.

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views