Ihatana ry'ibigugu bitatu bikomeye muri Africa kuri rutahizamu wa Rayon sport rizasozwa nande?

By Ngabo Frank Nov 3, 2018 08:10am 529 Views

Ihatana ry'ibigugu bitatu bikomeye muri Africa kuri rutahizamu wa Rayon sport rizasozwa nande?


Ihatana ry'ibigugu bitatu bikomeye muri Africa kuri rutahizamu wa Rayon sport Bimenyimana Caleb Bonfils rirakomeje ndetse ashobora kuba umukinnyi wa gatatu uguzwe asaga miriyoni 100 z'amanyarwanda mu ikipe yo mu Rwanda nyuma ya Djihad Bizimana waguzwe asaga miriyoni 190 n'ikipe ya Waasland Beveren yo mu bubirigi ndetse na Sugira Ernest wigeze kugurwa asaga miriyoni 102 na Vita Club yo muri DRC

Caleb wafashije Rayon sport kugera mu mikino ya 1/4 ya Total CAF Confederations cup arahatanirwa n'amakipe y'ibigugu atandukanye ayobowe na TP Mazembe yo mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo

Nkuko bikomeje kuvugwa no kwandikwa n'ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika Bimenyimana Caleb aracungirwa hafi n'ikipe ya TP Mazembe, Enyimba yo muri Nigeria ndetse na Gormahia yo mu gihugu cya Kenya ndetse bikaba binavugwa ko TP Mazembe Englebert yiteguye kumutangaho ibihumbi ijana by'amadorari ya America ($100000)

Bimenyimana Bonfils Caleb uzuzuza imyaka 21 muri uku kwezi kw' Ukubiza afitiye amasezerano y’umwaka umwe Rayon Sports ku buryo ishobora kumurekura bitagoranye  ku ikipe izayiha akayabo nubwo ariwe bagenderaho ku busatirizi biravugwa ko Gormahia yiteguye gutanga miriyoni 35 z'amanyarwanda mu gihe amafaranga Enyimba yifuza gutanga kuri Caleb atarajya ahagaragara

Caleb Bonfils asanzwe akina nk'usatirira ku ruhande rw'i bumoso aho bakunze kwita kuri 11 ariko kuva Rayon sport yatakaza umunya-Mali Ismaila Diara yahisemo gukinisha Caleb nk'umwataka wo hagati aho bakunze kwita ku 9 aho yageze muri Rayon sport mu mwaka ushize wa 2017 aje nk'umusimbura wa Nshuti Savio Dominique wari umaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 23, 2017 3262 Views

By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 2170 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 4355 Views