Ibyo Cesc Fabregas yakoze byatumye benshi bibaza niba Lionel Messi yaba ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Chelsea FC.

By Kwizera Yamini Nov 3, 2017 08:16am 2611 Views

Ibyo Cesc Fabregas yakoze byatumye benshi bibaza niba Lionel Messi yaba ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Chelsea FC.


Mugihe ikipe ya Chelsea yiteguraga umukino yari ifitanye na Everton FC mu irushanwa rya Carabao Cup, Cesc Fabregas yakoze igikorwa cyatumye benshi bibaza niba Lionel Messi yaba ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Chelsea.

Uyu mukinnyi akaba yaratumiye mugenzi we bakinanye mu ikipe ya FC Barcelona witwa Lionel Mesi maze basangira ifunguro rya nijoro bari kumwe n’abakunzi babo.

fab

iki gikorwa cyahise gituma benshi bibaza niba uyu mukinnyi yaba ari hafi gufasha ikipe ya Chelsea kwegukana rutahizamu ukomoka mugihugu cya Argentine bakinanye mu ikipe ya FC Barcelona.

Lionel Messi ndetse na Cesc Fabregas bakuriye hmwe mu ishuli ryigisha umupira w’amaguru rya FC Barcelona ndetse baza kuba incuti magara n’ubwo batigeze bagira urugendo rumwe nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Aba bakinnyi bakoreye hamwe ibiruhuko byabo ndetse bongera no kugaragara bari kumwe mubirori bya FIFA bizwi nka Best FIFA Award biheruka kubera mugihugu cy’ubwongereza.

me

Fabregas yavuye mu ikipe ya FC Barcelona yerekeza muri Arsenal gusa yaje kuyigarukamo ayikinira imyaka igera kuri itatu yose akinana na kizigenza Lionel Messi mbere y’uko yerekeza muri Chelsea FC.

fa

Gusa, Lionel Messi arifuzwa n’uwahoze ari umutoza we Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City yiteguye gukora ibishoboka byose ikegukana uyu mukinnyi aho yiteguye kuzajya imuhemba ibihumbi £500,000 byose kucyumweru nk’uko SunSport ibitangaza.


1 Comments

Jackson Gahigi

November 03rd, 2017 - 7:27PM

Ntago chelsea yakwigondera messi.

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views