Bimwe mubintu utamenye byaranze igura n'igurishwa muri Rwanda Premier League 2019-2020 igiye gutangira

By Adam Yannick Oct 3, 2019 09:50pm 364 Views

Bimwe mubintu utamenye byaranze igura n'igurishwa muri Rwanda Premier League 2019-2020 igiye gutangira


Shampiyona y'uRwanda Rwanda Premier League 2019-2020 iratangira Ku munsi w'ejo tariki 4 ukwakira 2019 ikazarangira mu mukwezi kwa Gatanu 2020. Tukaba tugiye kubagezaho bimwe bidasanzwe bizaranga iyi Shampiyona ku makipe atandukanye azayitabira uko ari 16.

Uyu mwaka w'imikino iratangira ku munsi w'ejo tariki 4 ukwakira 2019 ahategerejwe umukino umwe gusa uzahuza APR FC na As kigali FC indi mukino ikaba iteganyijwe ku munsi wo Ku wagatandatu ndetse no ku cyumweru.urubuga www.imikino.rw tugiye kubagezaho bimwe mutashoboye kumenya byaranze amakipe agiye kwitabira iyi Shampiyona y'uyu mwaka.

Nyuma y'imyaka itatu Shampiyona y'u Rwanda iterwa inkunga na AzamTv yaje guhagarika amasezerano yayo Ubu ikaba igiye gutangira nta muterankunga ifite. Amakipe 16 azitabira iyi Shampiyona hafi ya yose yakoze impinduka zitandukanye haba mubakinnyi ndetse  no mubatoza. Ndetse habaho n'impinduka mubibuga aho amwe mu makipe yabujijwe kuzakinira ku bibuga byayo kubera kutubahiriza bimwe mubikenewe.

Ubu tugiye kubagezaho bimwe muzabona muri iyi Shampiyona

1. Amakipe abiri yonyine muri 16 niyo yagumanye abatoza bayo bayatoje umwaka ushize w'imikino 2018-2019 aribo Mbarushimana(As Muhanga FC) na Rwasamanzi(Marine FC).

2. Amakipe 14 yose afite abatoza bashya harimo abiri yazamutse mu cyiciro cya mbere ariyo Gasogi United FC na Heroes FC.

3. Mubatoza 16 bazatoza abatoza bane nibo banyarwanda naho 12 Bose n'abanyamahanga akaba ari Éric (As Kigali) Justin(Bugesera) Rwasamanzi (Marine) Mbarushimana (As Muhanga). Abarundi batatu: Haringingo Francis ( Police) , Rukundo Jean Dieu ( Espoir), Nduwantare Ismaël ( Gicumbi). Uganda umwe Moses Basena( Sunrise). Mexique umwe Martinez Javier (Rayon Sports). Maroc umwe Adil Mohammed (APR). Rwanda-Belgique Mugunga Diedonne ( Kiyovu Sport). Sweden Stefan Hanson ( Heroes). DRC Guy Bukasa ( Gasogi United). Cameroun Olivier Ovambe ( Mukura VC &L)

4. Amakipe atandatu yaguze abakinnyi bashya bagera Ku 103 ariyo APR FC 22, Rayon Sports FC 15, Kiyovu Sport FC 20, Police FC 14, Mukura VC &L 17 na As kigali FC 15.

5. Bamwe mu bakinnyi bakinaga nkabanyarwanda batswe indangamuntu kubera ko bavuze ko nazibonye muburyo butemewe n'amategeko mubakinnyi 25 bavugwaho ko bazibonye muburyo butemewe bane gusa nibo bemerewe mugihe abandi 21 bagitegereje kumenya niba bazakina n'abanyamahanga cyangwa abanyarwanda.

6. Abakinnyi Haruna,Pierrot na Bakame bagarutse muri Shampiyona.

6. Ikibuga cya Kicukiro na Stade ya Gicumbi na Kamparamaka ya Espoir byarahagaritswe

7. Azamtv yahagatitswe kongera kwerekana Shampiyona y'u Rwanda.

No Picture Available

Umutoza wa Rayon Sports FC

No Picture Available

Haruna yagarutse muri Shampiyona nyuma y'imyaka myinshi yarayivuyemo

No Picture Available

Burruchaga umutoza wa Kiyovu Sport FC

No Picture Available

Eric umutoza wa As Kigali FC

No Picture Available

Kwizera nawe yagarutse muri Shampiyona y'u Rwanda

No Picture Available

Bamwe mubakinnyi bashya APR FC yaguze muri 22

No Picture Available

Abatoza bashya ba APR FC bakomoka muri Maroc

No Picture Available

Umutoza wa Gasogi United FC ukomoka muri Congo kinshasa

No Picture Available

Nyirinkindi Saleh umukinnyi mushya wa Kiyovu Sport


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3697 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7594 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views