Ibigugu bitatu bihataniye Ndayishimiye Jean Luc "Bakame" warekuwe na Rayon sport burundu

By Ngabo Frank Nov 18, 2018 10:54am 258 Views

Ibigugu bitatu bihataniye Ndayishimiye Jean Luc "Bakame" warekuwe na Rayon sport burundu


Ndayishimiye Jean luc watangiye guki ira ikipe ya Rayon sport muri nyakanga 2013yatamdukanye na yo nyuna y'imyaka itanu yari amaze ari umuzamu wa yo wa mbere

Nyuma y'amezi asaga ane ikipe ya Rayon sport n'uwari umuzamu wa yo bagiranye amakimbirane kuri ubu amakuru agera kuri HanoRwanda.com arahamya ko ikipe ya Rayon sport yamaze guha Ndayishimiye Jean luc urupapuro rumwemerera gusohoka mu ikipe ya Rayon sport akaba yajya gushakira ahandi (Release leter) ndetse amakipe atandukanye amwifuza akaba yahishuye ibyifuzo byayo

Amakipe y'ibigugu atatu abarizwa mu gihugu cya Kenya akaba akina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere ari yo Tusker,Leopards na Sofapaka yahise agaragaza ko yifuza uyu mugabo usazwe ari we muzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nyuma y'uko abakinnyi bakomeje guhinduranya amakipe mu gihugu cya Kenya aho bitegura shampiyona y'umwaka utaha wa 2018-2019

Leopards,Sofapaka ndetse na Tusker ni amakipe atatu amwe mu yakomeye mu gihugu cya Kenya yiyongereye kuri Musanze fc na yo ikomeje kwerekana ko ikeneye umuzamu uza gufasha abazamu ba musanze fc ari bo Ndayisaba Olivier ndetse na Emile bakunze kugarukwaho n'abafana bavuga ko badatanga umusaruro uko bikwiye

Mu butumwa burebure Bakame yageneye Umuryango wa Rayon mu ibaruwa ndende yabandikiye yavuze ko ashimura Rayon sport imyaka itanu bamaranye ndetse ko Rayon sport ayifata nk'umuryango we ku buryo isaha n'isaha


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 23, 2017 3262 Views

By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 2170 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 4355 Views