Ian Rush yatangaje icyo Gareth Bale agomba gukora mugihe yaba ahatirijwe gusohoka muri Real Madrid.

By Kwizera Yamini Nov 8, 2017 03:30am 1035 Views

Ian Rush yatangaje icyo Gareth Bale agomba gukora mugihe yaba ahatirijwe gusohoka muri Real Madrid.


Gareth Bale ukinira ikipe ya Real Madrid akomeje kuzongwa cyane n’ikibazo cy’imvune za hato na hato zikomeje kumwibasira ndetse ibihuha bikaba bimaze iminsi bihwihwiswa ko ikipe ya Real Madrid yaba iri hafi kumurekura akerekeza ahandi.

Gusa, uwahoze akinira ikipe y’igihugu ya Wales uyu mukinnyi akomokamo witwa Ian Rush we arasanga Gareth Bale wahoze akinira ikipe ya Tottenham Hotspurs  adakwiriye nagato gusohoka mu ikipe ya Real Madrid ngo agire ahandi yerekeza.

hyf

Kuva muri nzeli tariki ya 26 k’umukino ikipe ya Real Madrid yakinnye na Borrussia Dortmund mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere k’umugabane w’iburayi rizwi nka UEFA Champions League, Gareth Bale ntiyari yongera kugaragara mukibuga.

Iyi mvune yatumye Isco ndetse n’umukinnyi ukiri muto ukomeje kugaragaza impano idasanzwe muguconga ruhago k’uruhando mpuzamahanga witwa Marco Asensio bafata umwanya uyu mukinnyi yari asanzwe akina ndetse bagerageza kubyitwaramo neza.

N’ubwo ibihuha bikomeje guhwihwiswa ko ikipe ya Real Madrid yaba iri hafi kurekura Gareth Bale, Ian Rush bakomoka mugihugu kimwe wanabiciye bigacika ubwo yakiniraga ikipe ya Liverpool FC, aratangaza ko uyu mukinnyi akwiye kuguma muri iyi kipe y’I Madrid.

Aganira na Mirror Football, Ian Rush yagize ati:”Gareth Bale ni umukinnyi wo kurwego mpuzamahanga. Buri kipe yo ku isi yamwifuza. Kubyerekeranye na Wales, ndifuza ko yaguma muri Real Madrid kugirango yongere ubunararibonye k’umugabane w’iburayi. Ibyo byabyara inyungu kuri Wales. Ikipe iyo ariyo yose yo mubwongereza yakwifuza Bale.

Ibihuha bikomeje guhwihwiswa ko ikipe ya Tottenham Hotspurs ariyo ifite amahirwe yo kongera kwegukana uyu mukinnyi, ahanini kubera amasezerano iyi kipe yasinyanye na Real Madrid ubwo yayigurisgaga Gareth Bale , gusa Ian Rush arasanga mugihe byaba bibaye ngombwa ko yasohoka muri Real Madrid, yatera ikirenge mucye mu ikipe ya Liverpool FC.

mar

Ian Rush yakomeje agira ati:”Birashoboka ko Tottenham ariyo yambere yamugarura (muri Premier League). Man United nayo yavuzweho. kubera ko umunyezamu David De Gea nawe yahita yerekeza I Madrid?

“Ndifuza kumubona muri Liverpool. Umukinnyi wo kurwego rw’isi. Ntabwo tuzi ibizaba, gusa byaba ari byiza cyane kumubona agaruka (muri Premier League) kandi akaza muri Liverpool.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views