Henrikh Mkhitaryan yongeye gutangaza amagambo yibasira cyane uwahoze ari umutoza we muri Manchester United witwa Jose Mourinho:

By Kwizera Yamini Feb 22, 2018 01:41pm 458 Views

Henrikh Mkhitaryan yongeye gutangaza amagambo yibasira cyane uwahoze ari umutoza we muri Manchester United witwa Jose Mourinho:


Umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Arsenal witwa Henrikh Mkhitaryan, nyuma yo kuva mu ikipe ya Manchester United yerekeza mu ikipe ya Arsenal, yagiye akunda gutangaza amagambo yiganjemo kwishongora cyane kuri José Mourinho wahoze ari umutoza we muri iyi kipe y’amashitani atukura.

Mkhitaryan, aheruka gutangaza amagambo avuga ko yishimiye gukinira umutoza Arsene Wenger utoza Arsenal ahanini kubera umukino wo gusatira akunda gukina.

Kuri uyu munsi, uyu mukinnyi yongeye gusa n’uwishongora kuri José Mourinho aho yavuze ko umukino ikipe ya arsenal iri gukina muri iyi minsi ufite aho uhuriye n’uwo ikipe ya Borussia Dortmund (yakiniraga mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Manchester United), yakinga.

Agnira na Football.london, Mkhitaryan yatangiye agira ati:”Mumwaka wanyuma nakiniye Dortmund kubwa Klopp, Dortmund yakinaga neza, ikina umukino mwiza kandi ndibaza ko bisa neza n’umukino Arsenal ikina.

“Nishimiye cyane kuba aha. Nishimira cyane gukina umukino usatira ndetse no kuba umwe mubakinnyi ba Arsenal.

“Buri mukinnyi ukina asatira, aba yifuza gukina umukino usatira. Najye nkunda cyane gukina umukino usatira. Ntabwo byoroha kugarira burigihe.

“Ni ingenzi cyane gukora ibishobora gufasha ikipe, gusa, iyo Arsenal iri gukina umukino usatira, ngerageza gutanga ibyo nshobora guha ikipe byose.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2511 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7233 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3440 Views