Habarurema Gahungu yahamagawe bwa mbere mu mavubi atarimo Sugira, bitegura Cameroon na Mozambique

By Ngabo Mihigo Frank Nov 6, 2019 12:33pm 546 Views

Habarurema Gahungu yahamagawe bwa mbere mu mavubi atarimo Sugira, bitegura Cameroon na Mozambique


Mashami Vincent utoza ikipe y'igihugu y' u Rwanda Amavubi yahamagaye abakinnyi 27 barimo 11 bakina hanze y'igihugu, ku rutonde rw'ibanze ruzatoranywamo abazitabira imikino u Rwanda ruzahangamo na Mozambique ndetse na Cameroon.

Uru rutonde rw’aba bakinnyi ruragaragaraho Emery Mvuyekure wa Tusker FC waherukaga mu ikipe y’igihugu k’umukino Amavubi yatsinzwemo na Cote d’Ivoire, ruriho kandi Ally Niyonzima ukina muri Oman kuri ubu, na we waherukaga mu Mavubi icyo gihe ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Cote d’Ivoire.

Mukunzi Yannick ukina muri Sweden, Kayumba Soter na Habamahoro Vincent bakina muri Kenya, Biramahire Abbedy na Usengimana Faustin bakina muri Zambia, Iradukunda Eric wa Rayon Sports, Sugira Ernest wa APR FC ndetse na Bishira Latif wa AS Kigali ni bamwe mu bakinnyi bakomeye batahamagawe muri iyi kipe.

Umunyezamu wa Police FC Hbarurema Gahungu umaze iminsi yitwara neza muri shampiyona y' u Rwanda yagiriwe icyizere ahamagarwa bwa mbere mu mavubi mu gihe kandi mugenzi we Iyabivuze Osee bakinana muri Police FC we yahamagawe ku nshuro ya kabiri.

Abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya), Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Habarurema Gahungu (Police FC).

Ba myugariro : Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids/ USA), Nirisarike Salomon (Pyunik, Armenia) Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif SC/ Bangladesh) na Mutsinzi Ange (APR FC).

Abakina hagati : Manishimwe Djabel (APR FC) Niyonzima Ally (Bashair / Oman), Nsabimana Eric (AS Kigali), Muhire Kevin (El Makassa / Egypt) Niyonzima Olivier Sefu (APR FC) , Bizimana Djihad (Beveren / Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali) na Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).

Ba rutahizamu : Kagere Meddie (Simba SC / Tanzania) Tuyisenge Jacques (Petro Atletico / Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emurates Club / UAE) Mico Justin (Police FC) Iyabivuze Osse (Police FC), Usengimana Danny (APR FC) na Sibomana Patrick (Yanga SC / Tanzania).

Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroon nyuma y’iminsi 3 tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo bahatanira itike yo kwitabira imikino ya nyuma y'igikombe cy' Africa kizabera muri Cameroon mu mwaka wa 2021, aho ibi bihugu biri  kumwe na Cape Verde mu itsinda rya 6.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3934 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7872 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3212 Views