Hattrick za mbere mu mwaka wa 2019-2020 zabonetse, Police FC inyagira AS Kigali, Bugesera itsinda AS Muhanga

By Ngabo Mihigo Frank Nov 2, 2019 10:08pm 1251 Views

Hattrick za mbere mu mwaka wa 2019-2020 zabonetse, Police FC inyagira AS Kigali, Bugesera itsinda AS Muhanga


Rutahizamu wa Police FC Ndayishimiye Dominique ndetse na Shabani Hussein wa Bugesera FC batsinze ibitego bitatu buri umwe 'Hattrick' ubwo Police FC yatsindaga AS Kigali mu gihe Bugesera FC yahanganaga na AS Muhanga i Nyamata.

Ikipe ya Police FC yaherukaga kunganya na APR FC yatsinze ibitego 3-0 ikipe ya AS Kigali yari yanganyije na AS Muhanga mu mukino wo ku munsi wa gatandatu wa shampiyona, ni mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igice cya mbere cyarangiye Police FC iri imbere n’ibitego bitatu ku busa byose byinjijwe na rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique ku minota ya', 12’, 26’, na 34’ ahanini bitewe n'uburangare bwa ba myugariro b' ikipe y'abanyamujyi.

Imikinire y'igice cya kabiri ntabwo yari inogeye ijisho, aho amakipe yombi atakinnye umupira mwiza kuko Police FC yari yamaze kwinjiza ibitego bitatu byatumye yugarira cyane mu gihe AS Kigali yashakaga kwishyura yo itabashaga kurenza umupira hagati mu kibuga.

Amakipe yatangiye gukina neza mu minota ishyira uwa 80’ w'umukino aho AS Kigali yagerahezaga gusatira izamu rya Police FC gusa bagasanga umunyezamu Habarurema Gahungu ahagaze bwuma. 

Iminota 90’ yarangiye umusifuzi yongeraho iminota itatu y’inyongera umukino waje kurangira Police FC itsinze AS Kigali 3-0 ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo aho ifite amanota 15.

Bugesera FC yo yatsindiye AS Muhanga i Nyamata ibitego 5 kuri 4, aho Shabani Hussein "Chabalala" wa Bugesera FC yinjije ibitego bitatu ibindi bibiri byinjizwa na Rucogoza Djihad mu gihe Ruboneka Bosco winjije ibitego bibiri, Baransananikiye Jackson na Rucogoza Elias batsindiye AS Muhanga.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu, Etincelles FC yatsinze Marines FC igitego kimwe ku busa (1-0), cyinjijwe na Nishimwe Blaise mu gihe Sunrise FC itsinda Gicumbi FC 2-1 aho Sunrise FC yatsindiwe na Babuwa Samson na Niyonshuti Didier ndetse ba myugariro bayo bitsinda igitego cya Gicumbi FC.

No Picture Available

Police FC

No Picture Available

AS Kigali

No Picture Available

Ndayishimiye Antoine Diminique nyuma yo gutsinda Hattrick ya mbere ya 2019-2020

No Picture Available

Espolinoza na Kirasa batoza Rayon Sports barebye uyu mukino

No Picture Available

Abagize Kimisagara Fan Club bicaye inyuma y'icyapa cyabo


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4075 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8067 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3304 Views