Gasogi yahagamye Rayon Sports, Kiyovu na Mukura batangira nabi Bugesera iha karibu Heroes FC

By Ngabo Mihigo Frank Oct 5, 2019 05:58pm 529 Views

Gasogi yahagamye Rayon Sports, Kiyovu na Mukura batangira nabi Bugesera iha karibu Heroes FC


Amakipe ya Rayon Sports, Mukura VS&L na Kiyovu Sports batunguwe mu mikino ine y'umunsi wa mbere wa shampiyona yabaye kuri uyu wa gatandatu mu gihe ikipe ya Bugesera FC yakiriye inatanga karibu kuri Heroes FC bazasangira kwakirira ku kibuga cya cya Nyamata.

Mu mukino wakurikiwe kurusha indi yose, ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Gasogi FC mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera nyuma y'uko Rayon Sports yirangayeho ntiyabasha kwinjiza Penaliti yatewe na Michael Sarpong, bituma amakipe yombi asoza umukino anganya ubusa ku busa.

Etincelles FC yatsindiye Kiyovu Sports kuri stade Umuganda ibitego bibiri kuri kimwe byombi byinjijwe na rutahizamu Mutebi Rachid mu gihe igitego cy'impozamarira ku ruhande rwa Kiyovu Sports cyinjijwe na rutahizamu Tuyishime Benjamin wahoze muri Marines FC.

Ikipe ya Mukura VS&L yananiwe gutsinda Espoir FC mu mukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye aho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, aho Mukura yatsindiwe na Ndizeye Innocent mu gihe Espoir FC yatsindiwe na Renzaho Hussein bakunda kwita 'Yongo'.

Ku rundi ruhande ikipe ya Bugesera FC yahaye karibu ikipe ya Heroes FC bazafatanya kwakirira ku kibuga cya Nyamata aho mu mukino wabahuje Bugesera FC yatsinze Heroes FC ibitego bibiri ku busa byinjijwe na rutahizamu Mashingirwa Kibego Jimmy waguzwe mu mpeshyi y'uyu mwaka.

Ejo ku cyumweru tariki 6,Ukwakira 2019 hateganijwe imikino itatu aho Police FC izakira Sunrise kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Marines FC yakire Gicumbi FC kuri stade Umuganda mu gihe AS Muhanga izakira Musanze FC kuri stade y' akarerea ka Muhanga.

 

Photo: IGIHE


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3696 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7593 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views