Rwanda Premier League irakomeza kuri uyu wa gatandatu Gasogi United (Agashishi) yakira As Kigali (Inzovu)

By Adam Yannick Dec 13, 2019 09:07pm 259 Views

Rwanda Premier League irakomeza kuri uyu wa gatandatu Gasogi United (Agashishi) yakira As Kigali (Inzovu)


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League irakomeza kuri uyu wa gatandatu hakinwa imikino y'imunsi 14, ahateganijwe imikino ibiri ibanziriza itatu ibanziriza indi.

Mu mikino itatu iteganyijwe ku munsi w'ejo, ibiri izabera mu mujyi wa Kigali mu gihe undi umwe uzabera hanze y'umurwa mukuru Kigali.

Mu mikino ibiri izabera mu mugi wa Kigali, harimo umukino uzahuza Gasogi United na AS Kigali. Uyu mukino watangiye gukomerera hanze y'ikibuga aho uhagarariye abafana bacye ba AS Kigali yavuze ko Gasogi ari nk'urushishi mu gihe As Kigali yo iyigereranywa n'inzovu.

Nshimiye Joseph yagize ati 

"As Kigali ni ikipe y'umurwa mukuru, naho Gasogi n'ikipe y' akagali kamwe mu tugize umujyi wa kigali, Gasogi imbere ya AS Kigali ni nk'agashishi imbere y'Inzovu." 

Umuyobizi wa Gasogi Kakooza Charles we yagize ati 

"As Kigali n'ikipe nziza, ifite ubuyobozi bwiza n'abakinnyi n'abatoza beza, nubwo muri iyi minsi itari kwitwara neza gusa twe nka Gasogi ntibitureba, tuwufata nk'umukino ukomeye tugomba gushaka amanota atatu." 

Undi mukino uzabera mu mujyi wa kigali ni aho Gicumbi FC iherutse kwisasira AS Kigali izaba yakiriye Bugesera FC kuri Stade Mumena. Uyu mukino nawo ntuzaba woroshye kuko biragoye ko wavuga ko ikipe iyi n'iyi ariyo yakegukana amanota atatu.

Undi mukino ni uzahuza Heroes FC izaba yakiriye APR FC kuri stade ya Bugesera nyuma y'uko iyi kipe ibarizwa i Burasirazuba yanyagiwe na Rayon ibitego 4-1ku munsi wa 13 wa shampiyona, bikanatuma umutoza wayo asesa amasezerano.

No Picture Available

Umuyobozi wa Gasogi United ngo intego n' ugutwara amanota atatu

No Picture Available

Joseph ati Gasogi United n'Agashishi


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views