Gary Neville yatangaje umukinnyi ugomba kwegukana Balon d’or y’uyu mwaka:

By Kwizera Yamini Apr 26, 2018 11:53pm 1013 Views

Gary Neville yatangaje umukinnyi ugomba kwegukana Balon d’or y’uyu mwaka:


Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester united witwa Gary Neville, arasanga rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya Real Madrid witwa Cristiano ronaldo afite amahirwe menshi yo guhigika Mohamed Salah na Lionel Mressi kugihembo kizwi nka Balon D’or.

Urugamba rurakataje hagati y’abakinnyi batatu bahatanira igihembo gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi buri mwaka kizwi nka Balon d’or aribo Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid, lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona ndetse na Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool.

Gusa, nk’uko Gary Nevile yabitangaje ubwo yari ari mukiganiro kuri televiziyo yitwa ITV, yavuze ko Ronaldo ariwe aha amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo aho yatangiye agira ati:”Yagiye agaragara cyane mubihembo bikomeye.

“Muri uyu mwaka w’imikino, bose bamaze gutsinda nibura ibitego 40, gusa ndibaza ko uba ugomba kurangiza umwaka w’imikino warafashije ikipe yawe kwegukana igikombe kimwe cyangwa bibiri kugirango ubashe kwegukana Balon d’or.

“Igihe nari nkiri mukibuga iyo ba rutahizamu batsindaga ibitego 25 kugeza kuri 30 byabaga ari byiza cyane, gusa twagombaga kwegukana ibikombe.

“Nibashobora (Liverpool) kwegukana UEFA champions League ndetse agatsinda igitego k’umukino wanyuma,  muzatangire kumuha (Mohamed Salah) igihembo. Gusa hari byinshi agomba gufasha ikipe ye kugirango atangire guhabwa amahirwe yo kucyegukana.

K’urundi ruhande ariko, uwahoze akina hagati mukibuga mu ikipe ya Liverpool FC witwa steven Gerard arasanga Mohamed Salah ariwe mukinnyi wambere ukomeye ku isi aho yagize ati:”Biragoye cyane kumugereranya na Ronaldo cyangwa Messi kubera ibyo bamaze igihe kinini baragezeho kandi bahozaho.

“Gusa ntagushidikanya, muri aka kanya niwe (Mohamed Salah) mukinnyi mwiza kuri uyu mubumbe w’isi.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2675 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7459 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3565 Views