Fred agomba gutegereza mugihe ikipe itari yajya kumurongo

By Nsengiyumva Innocent Dec 7, 2018 04:21pm 393 Views

Fred agomba gutegereza mugihe ikipe itari yajya kumurongo


Umutoza utoza Manchester united Jose Mourinho nyuma yo kugura umusore fred akaza gukomererwa nimvune kuri uyu munsi mukiganiro n'itangazamakuru yagize ati"Fred agomba gutegereza mugihe ikipe itari yajya kumurongo neza ntabwo nahita muzana mukibuga"

uyu musore ukomoka muri brazil wanaciye agahigo ko kuba ariwe musore wa 4 wahenze yerekeza muri Manchester united yaguzwe amayero angana na miliyoni 47 

nyuma yo kubazwa impamvu atari gukoresha uyu musore Fred cyane ko atari no muri 18 bifashishijwe kuri uyu wagatatu ushize ubwo Manchester united yanganyaga na Arsenal Mourinho yamusubije agira ati"iyo ikipe ikipe itamezeza neza muburyo bwo kugarira ntampamvu nimwe yo gukoresha abakinnyi hagati mukibuga kuko haba hari ubwoba cyangwa amakenga yo gutakaza uburyo ikipe ikina dushobora kumuzana mugihe dukeneye kwataka ndetse tunizeye neza ubwugarizi 

Jose abajijwe uko yiteguye umukino azakina kuri uyu wa gatandatu azakinamo na Fulam yagize ati"kuruhande rwacu nta kwiregura guhari nidutsindwa uriya mukino nubwo uko urutonde rwa shampiyona ibyo rwerekana atariko ikipe muri rusange ihagaze 

Fulam iri gutozwa na Claudio Ranieri wahesheje ikipe ya Leicester city igikombe cya shampiona agiye guhura na Jose Maurinho bose uko ari bombi bakaba baranyuze no muri Chelsea

tubibutse ko kugeza kuri ubu Manchester united ihagaze kumwanya wa munani namanota 23 mugihe Fulam bazakina kuri uyu wa gatandatu ifite amanota 09 aho iri kumwanya wa nyuma mugihe urutonde ruyobowe na manchester  city namanota 41 ikurikiwe na Liverpool.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2126 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 6289 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2995 Views