Frank Lampard wahoze akinira Chelsea n’ikipe y’igihugu cy’ubwongereza yamaze kubona ikipe nshya agiye kubera umutoza mukuru:

By Kwizera Yamini May 31, 2018 09:51am 905 Views

Frank Lampard wahoze akinira Chelsea n’ikipe y’igihugu cy’ubwongereza yamaze kubona ikipe nshya agiye kubera umutoza mukuru:


Umwongereza witwa Frank Lampard wahoze akinira ikipe ya Chelsea ndetse n’ikipe y’igihugu cy’ubwongereza agiye gutangira urugendo rwe nk’umutoza, aho agiye gutangira atoza ikipe ya Derby County yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mugihugu cy’ubwongereza izwi ku izina rya Championship.

Nk’uko ikipe ya Derby County yabitangaje kuwa kabiri mugitondo, uyu munyabigwi w’imyaka 39 y’amavuko agiye kuyibera umutoza mukuru, aho yamaze gusinya amasezerano azageza mumwaka wa 2021 ayitoza.

768

Frank Lampard yamenyekanye cyane kubera ubuhanga buhanitse yagiye agaragaza m’uguconga ruhago aho yakinaga hagati mukibuga mu ikipe ya Chelsea ndetse no mu ikipe y’igihugu cy’ubwongereza izwi ku izina rya The Three Lions.

Uyu mugabo akaba yaregukanye ibikombe bitatu bya shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League ndetse n’ibikombe bine by’igihugu cy’ubwongereza bizwi ku izina rya FA Cup ndetse n’igikombe cya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi.

Derby County ibaye ikipe yambere Lampard atangiriyemo urugendo rwe nk’umutoza wabigize umwuga.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views