Uwihoreye wahoze akorera Natural TV i Burayi yagizwe Team Manager wa Musanze FC

By Ngabo Mihigo Frank Jan 5, 2020 11:41am 412 Views

Uwihoreye wahoze akorera Natural TV i Burayi yagizwe Team Manager wa Musanze FC


Ikipe ya Musanze FC ikomeje kwiyubaka mu mpande zombi yashyizeho umukozi mushya ureberera gahunda z'ikipe (Team Manager) mbere gato y'itangira ry'imikino yo kwishyura muri shampiyona y' u Rwanda yegeranye n'itangira ry'igikombe cy'amahoro.

Uwihoreye Ibrahim wamenyekanye ari umunyamakuru w'imikino kuri Radio Energy ikorera i Musanze ndetse na Televisio ya Natural ikorera mu gihugu cya Turikiya, ni we wagizwe Team Manager mushya asimbuye Niyonzima Patrick weguye ku nshingano mu minsi ishize.

Uwihoreye yagizwe 'Team Manager' nyuma y'iminsi 6 hatowe komite nyobozi nshya iyobowe na Tuyishimire Placide "Trump" aho impande zombi ziyemeje gushyira hamwe mu gushaka umusaruro wabaye iyanga muri Musanze FC kuva mu myaka itatu ishize. 

Aganira n' ikinyamakuru IMIKINO, Uwihoreye yagize ati 

 

"Musanze FC ni ikipe ikorera ku ntego, intego za Musanze fc nizo ntego zanjye. Tugomba guharanira intsinzi n'ibikombe tugashimisha abafana"

" Nshyize imbere ubuzima bwiza bw'abakinnyi kuko iyo babayeho neza kandi bishimye ari bwo batanga umusaruro mwiza, dufatanyije twese tuzagera ku ntsinzi."

Musanze FC iratangira imikino yo kwishyura muri shampiyona yakira AS Muhanga kuri iki cyumweru. Iyi kipe yo mujyaruguru y' u Rwanda, yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 13 mu mikino 15 yakinnye itsindamo umwe itsindwa 5 inganya 9.

No Picture Available

No Picture Available

Ibrahim (iburyo) aganira na Ambasaderi w' u Rwanda muri Turikiya


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views