Sina Jérôme wanyuze muri Rayon Sports na Police FC yagarutse gukina mu Rwanda

By Ngabo Mihigo Frank Jan 9, 2020 01:34pm 397 Views

Sina Jérôme wanyuze muri Rayon Sports na Police FC yagarutse gukina mu Rwanda


Rutahizamu Jérôme Abédi Sina wakiniye Rayon Sports na Police FC yagarutse mu Rwanda aho amaze iminsi akorera imyitozo muri Bugesera FC basa n'abamaze kwemeranya kugirana amasezerano, nubwo atarashyirwaho umukono.

Amakuru ava i Bugesera aravuga ko Sina Jérôme yaraye ashyize umukono ku masezerano y'umwaka n'igice azamara akinira Bugesera FC, gusa ubuyobozi bw'iyi kipe bwo bwasobanuye ko atarabona ibyangombwa byuzuye nubwo bamushimye.

Aganira n'ikinyamakuru IMIKINO, ku murongo wa Telephone, umunyamabanga wa Bugesera FC Karenzi Sam, yahamije ko bari mu biganiro bishyira amazerano na rutahizamu Sina Jérôme umeze neza, ati 

"Ntabwo turamusinyisha (Sina Jérôme) kuko ntiturabona ibyangombwa bye, ariko ari mu myitozo kandi turabona ameze neza, ibyangombwa nibiboneka tukanumvikana na we neza, arasinya nta kibazo."

Sina Jérôme yageze muri Rayon Sports bwa mbere mu mwaka wa  2009 aje muri Rayon Sports. Muri 2011 yaburiwe irengero, yongera kugaragara muri St Eloi Lupopo muri DR Congo nyuma y'igihe gito, ariko yari agifite amasezerano ya Rayon Sports.

Mu mwaka wa 2013, yagarutse mu Rwanda ajya muri Police mbere y'uko iyi kipe itandukana n'abanyamahanga bose yari ifite muri 2014, ahita asubira muri Rayon Sports, aho yari agiye gusoza  amasezerano y'amezi atandatu yari yarasigaye mbere y'uko Rayon Sports imubura.

Nyuma ya 2014, Sina yazengurutse mu karere k'ibiyaga bigari, yongera kugaragara muri Vital'O y' i Burundi, gusa biravugwa ko yaje avuye mu gihugu cya Tanzania.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views