Mayor wa Musanze ari gukurikirana iby'abakinnyi bahembwe na Musanze FC badakina

By Ngabo Mihigo Frank Jan 3, 2020 09:11am 728 Views

Mayor wa Musanze ari gukurikirana iby'abakinnyi bahembwe na Musanze FC badakina


Madame Nuwumuremyi Jeanine uyobora akarere ka Musanze yasabwe gukurikirana impamvu n'amafaranga yahembwe Nzarora Marcel na Jean Didier Touya mu gihe cy'amezi atandatu nyamara batarakinnye umukino n'umwe.

Ni mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n'abayobozi bakuru mu turere dutanu tugize intara y'amajyaruguru aho yabereye muri Hotel Fatima ibarizwa mu mujyi wa Musanze, kuwa kabiri tariki 31, Ukuboza 2019.

Mu bibazo bike birebana na siporo byavuzweho, habajijwemo impamvu umunyezamu Nzarora Marcel na rutahizamu Jean Didier Touya bigeze kugurwa na Musanze FC bakamara amezi atandatu bahembwa ariko badakina, bisa no gupfusha ubusa umutungo w'akarere ka Musanze.

Umunyamakuru yagize ati "Nyakubahwa Guverineri w'intara na Mayor w'akarere ka Musanze, mwatubariza impamvu hari abakinnyi bitwa Nzarora Marcel na Didier Touya bahembwe na Musanze FC mu gihe cy'amezi atandatu badakina, ntihanagire ubibazwa."

Mu bigaragara, Mayor Nuwumuremyi Jeanine ntiyari azi ayo makuru kuko yabaye umuyobozi nyuma y'isinya ry'abo bakinnyi bombi, ariko yemeye gukurikirana iki kibazo ndetse abakoze ayo makosa bakayakurikiranwaho.

Didier Touya na Nzarora Marcel basinyiye Musanze FC muri Mutarama 2019 ubwo imikino y'umwaka wa shampiyona wa 2018-2019 yari igeze hagati. Bivugwa ko buri umwe muri bombi yahembwaga ibihumbi 250 ku kwezi.

Nyuma yo kugera muri Musanze FC, aba bakinnyi bombi, basanze umubare w'abo Musanze FC yari yemerewe gukoresha wararenze nkuko bigenwa n'amategeko ya FERWAFA, bituma bombi bamara amezi atandatu bakora imyitozo gusa.

Mu mpeshyi ya 2019, Nzarora Marcel wari warasinyiye gukinira Musanze FC mu gihe cy'amezi atandatu, yerekeje muri Mukura VS&L mbere yo kwerekeza muri Scotland muri Kanama 2019, mu gihe Didier Touya we yahise atangira gukinira Musanze FC mu mwaka umwe yari asigaje ku masezerano.

No Picture Available

No Picture Available

Abanyamakuru

No Picture Available

Nuwumuremyi Jeanine (Uwa gatatu uhereye i bumoso) Mayor wa Musanze

No Picture Available

Nzarora Marcel mu myitozo

No Picture Available

Didier Touya (Uwa kabiri uhereye i bumoso mu bahagaze)

No Picture Available

Guverineri Gatabazi JMV


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views