Buruchaga, Espinoza na Nduwantare mu batoza 14 bashya muri 16 bahataniye shampiyona y'umwaka wa 2019-2020 mu Rwanda

By Ngabo Mihigo Frank Oct 8, 2019 09:34am 508 Views

Buruchaga, Espinoza na Nduwantare mu batoza 14 bashya muri 16 bahataniye shampiyona y'umwaka wa 2019-2020 mu Rwanda


Amakipe 16 akomeje guhatanira igikombe cya shampiyona y' u Rwanda mu mwaka wa 2019-2020 idafite umuterankunga n'umwe igeze ku munsi wa yo wa kabiri nyuma y'aho yatangiye ku wa gatanu tariki 4,Ukwakira 2019, biteganijwe ko ikazarangira bitarenze muri Kamena 2020.

Amakipe 14 muri 16 yitabiriye shampiyona yahinduye abatoza mu mpeshyi y'uyu mwaka bitandukanye n'abatoza yakoresheje mu mwaka ushize haba ku makipe 14 yabarizwaga muri shampiyona y'icyiciro cya mbere wongeyeho na Gasogi FC na Heroes FC bavuye mu cyiciro cya kabiri, uretse Marines FC na AS Muhanga gusa.

Ikinyamakuru IMIKINO kinejejwe no kubagezaho urutonde rw'amazina y'abatoza bakuru bagiye gutangira shampiyona bazaba bayoboye amakipe 16 atandukanye nyuma yaho amakipe amwe yirukanye abatoza abandi bakirukanwa n'inkubiri y'ibyangombwa (Licence) batari bujuje.

APR FC : Mohammed Adil Erradi: ni umunya-Marroc w'imyaka 42, yagizwe umutoza wa APR FC nyuma y'isozwa rya shampiyona y'umwaka wa 2018-2019 ubwo APR FC yari imaze gutandukana n'umunya-Serbia Zlatco utarashimiwe umusaruro yagejeje kuri iyi kipe y'ingabo.

AS Kigali : Nshimiyimana Eric: nyuma yo gutandukana na AS Kigali mu mwaka wa 2018  Nshimiyimana  yasubijwe gutoza iyi kipe muri Kamena 2019 nyuma y'amezi atatu yari imaze itandukanye na Masudi Djuma kubera umusaruro mucye aho yasigaranywe n'umutoza wungirije, Mateso Jean De Dieu.

AS Muhanga - Nshimiyimana Abdou: AS Muhanga ni imwe mu makipe abiri gusa yagumanye abatoza bayitoje umwaka ushize aho iyi kipe yishimiye umusaruro yayigejejeho wo kubasha kuyigumisha mu cyiciro cya mbere bituma agumana iyi kipe nk'umutoza mukuru.

Bugesera FC - Bisengimana Justin: yagizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC nyuma y'iminsi micye yari amaze asezeye muri Sunrise FC kubera impmavu ze bwite bihurirana nuko Bugesera FC nayp yari imaze iminsi isezeweho na Muhire Hassan wayitozaga.

Espoir FC - Rukundo Jean De Dieu: uyu mutoza ukomoka i Burundi yahawe gutoza iyi kipe y' i Rusizi nyuma yo gutandukana na Saidi Abedi wayitozaga mu mwaka ushize kubera uko adafite nibura 'Licence B' ya CAF yasabwe na FERWAFA.

Etincelles FC - Seninga Innocent: ni umwe mu batoza bane b'abanyarwanda bagiriwe icyizere cyo kuyobora amakipe muri uyu mwaka w'imikino nyuma y'uko Etincelles FC yari imaze kwirukana Nduhirabandi Abdoulkarim 'Coka' wayitoje imikino ya 2018-2019 akirukanwa shampiyona idasojwe.

Gasogi FC- Guy Bukasa: Iyi kipe izamutse mu cyociro cya mbere yahawe umutoza ukomoka muri DRCongo nyuma y'uko yari imaze gutandukana na Lomami Marcel wayivanye mu cyiciro cya kabiri ariko akaba atari afite ibyangombwa byo gutoza icyiciro cya mbere.

Gicumbi FC - Nduwantare Ismael : uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy' u Burindi yahawe gutoza Gicumbi FC mu kwezi kwa Nyakanga 2019 nyuma yaho iyi kipe itakomezanyije na Banamwana Camarade na we utari ufite ibyangombwa byo gukomeza kuba mu cyiciro cya mbere

Heroes FC - Steffan Hannson: Hannson ukomoka muri Sweden wanatoje amakipe yaho akomeye arimo Malmo FF yahawe gutoza Heroes FC izamutse mu cyiciro cya mbere kuko Museveni Robert wayitozaga atari afite ibyamgombwa byo gutoza mu cyiciro cya mbere.

Kiyovu SC - Mugunga Dieudonne: Dieudonne 'Buruchaga' ufite ubwenegihigu bw'ububirigi yagizwe umutoza mukuru wa Kiyovu Sports mu ntangiriro za Kanama 2019 nyuma kuko Kirasa Alain wayitozaga atari afite ibyangombwa byuzuye byo gutoza mu cyiciro cya mbere.

Marines: Rwasamanzi Yves: iyi kipe y'abasirikare barwanira mu mazi ni imwe mu makipe abiri gusa atarihinduye abatoza nyuma y'umwaka w'imikino wa 2018-2019 kuko umusaruro we wishimiwe ndetse akaba yujuje ibyangombwa byasabwaga na FERWAFA.

Mukura VS&L - Mathurin Ovambe Olivier: uyu mutoza ufite inkomoko muri Cameroon yagizwe umutoza mukuru wa Mukura VS&L nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yabayemo ibyumweru bibiri gusa bihurirana nuko Police FC yari imaze gutwara Haringingo Francis watozaga Mukura VS&L.

Musanze FC - Niyongabo Amars: uyu mutoza ukomoka i Burundi yahawe gutoza Musanze FC yati imaze gutandukana na Ruremesha Emmanuel wayitoje umwaka ushize kubera umusaruro mucye utarishimiwe n'abayobozi b'iyi kipe.

Police FC - Haringingo Francis Christian: iyi kipe y'abapolisi yatandukanye na Albert Mphande muri Gashyantare 2019 ahowe imyitwarire mibi, ikipe isigaranwa na Nshimiyimana Maurice wari wungirije, nyuma y'umwaka w'imikino ikipe ihabwa Haringingo Francis watozaga Mukura VS&

Rayon Sports - Espinoza Martinez: Martinez ukomoka muri Mexique yahawe kuyobora Rayon Sporta mu byumweru bibiri bishize nyuma yaho iyi kipe itashimye umusaruro wa Mathurin Ovambe muri CECAFA Kagame Cup ubwo yari asimbuye Robertinho Calmo wasezeye muri Rayon Sports ku bushake bwe.

Sunrise FC - Moses Basena: mu ntangiriro za Kanama 2019, Basena Moses wigeze kugirwa umutoza w'agateganyo w'ikipe y'igihugu ya Uganda yahawe gutoza Sunrise FC itarabashije kugumana na Bisengimana Justin wayisezeye akajya muri Bugesera FC.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3697 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7593 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views