Gahunda y'umunsi ubanza w'imikino yo kwishyura itangira babiri ba APR FC batemerewe gukina

By Ngabo Mihigo Frank Jan 4, 2020 12:04pm 527 Views

Gahunda y'umunsi ubanza w'imikino yo kwishyura itangira babiri ba APR FC batemerewe gukina


Kuri uyu wa gatandatu tariki 04 no ku Cyumweru tariki 05 Mutarama 2020, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa mbere w'imikino yo kwishyura (Phase Retour).

APR FC na AS Kigali zanganyije kimwe kuri kimwe mu mukino ufungura shampiyona ya 2019-2020, zirongera gukina ku munsi wa mbere w'imikino yo kwishyura kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

 i Rusizi Espoir izakira Mukura VS, kipe zombi zatakaje imikino yo ku munsi wa 15 wa shampiyona kuko Mukura yatsinzwe na Kiyovu SC 4-2, Espoir itsindwa na Police 2-1.

Kiyovu SC izakira Etincelles iherutse kunganya na 2-2 Gicumbi FC, umukino uteganyijwe kuri Sitade ya Mumena.  Heroes FC iri ku mwanya wa nyuma izakira Bugesera FC.

Ku Cyumweru, Musanze FC izakira AS Muhanga, Gicumbi FC yakire Marines FC mu gihe Sunrise FC izaba yakiriye Police FC kuri stade ya Golgotha.

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC mu mukino wa nyuma w'imikino ibanza, yo izakira Gasogi United iheruka kunganya 1-1 na Bugesera. Aya makipe agiye gukina uyu mukino nyuma y’uko zanganyije umukino ubanza 0-0.

Abatemerewe gukina kubera amakarita:

NZAYISENGA Jean D’Amour 'Mayor' (Sunrise FC)

BUKURU Christophe (APR FC)

BYIRINGIRO Lague (APR FC)

NGARAMBE Ibrahim (Bugesera FC)

MUNYAKAZI Yussuf (Police FC)

BIKORIMANA Gerard (Mukura VS&L)

NGABO Mucyo Fred (Etincelles FC)

NDATIMANA Robert (Sunrise FC)

No Picture Available


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views