Breaking News: Rugwiro Herve yarekuwe n'urukiko

By Ngabo Mihigo Frank Jan 3, 2020 03:54pm 345 Views

Breaking News: Rugwiro Herve yarekuwe n'urukiko


Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwategetse ko harekurwa myugariro wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé wakekwagaho gikoresha impapuro mpimbano yambuka umupaka uhuza u Rwanda na DR Congo.

Rugwiro yafashwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka tariki ya 17/12/2019 ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ku wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2019 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwumvise ikirego cy’Ubushinjacyaha buregamo umukinnyi wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, aho aregwa kwambuka umupaka akoresheje inyandiko mpimbano no kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri uru rubanza, Ubushinjacyabyaha bwamuregaga ibyaha byo kwambuka umupaka nta byangombwa nta n’uburenganzira bw’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka afite, bwamusabiye gufungwa by’agateganyo.

Nyuma yo gusuzuma neza imiterere y'urubanza, kuri uyu wa gatanu tariki 3, Mutarama, urukiko rwemeje ko Rugwiro Herve arekurwa. Hari hateraniye imbaga y'abakunzi ba Rayon Sports navuye mu ntara zose z'igihugu, batahanye akanyamuneza.

Rugwiro Hervé yageze mu ikipe ya Rayon Sports muri Nyakanga 2019 akaba ari umwe mu bakinnyi babanzamo mu bwugarizi ndetse akomeje kugira uruhare mu musaruro ikipe iri kubona


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views