APR FC yasubukuye imyitozo yitegura guhatana na Etoile del' est mu mpera z'icyumweru

By Ngabo Mihigo Frank Nov 13, 2019 09:59am 504 Views

APR FC yasubukuye imyitozo yitegura guhatana na Etoile del' est mu mpera z'icyumweru


Ikipe ya APR FC yasubukuye imyitozo kuri uwa kabiri nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi itatu cyari cyahawe abakinnyi, nyuma y’umukino w’umunsi wa munani iyi kipe y'ingabo yanganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa kuri Stade ya Kigali tariki ya 8 Ukwakira 2019.

Imyitozo y'iki cyumweru iziganzamo gukora inshuro ebyiri ku munsi, izaba itegura umukino wa gicuti uzahuza APR FC na Etoile del' est kuwa gatandatu tariki 16, Ugushyingo 2019 guhera i saa cyenda z'amanywa (15:00).

Uyu mukino wa gicuti washyizweho hagamije kuzamura urwego rw’abakinnyi ba APR FC batahamagawe mu ikipe y’igihugu ndetse no kwitegura umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona APR FC izakiramo Espoir FC tariki ya 22 Ugushyingo 2019.

Abakinnyi 18 bari mu myitozo ntibarimo abahamagawe mu ikipe y’igihugu iri muri Mozambique aho izakina umukino wo guhatanira itike yo gukina CAN 2021 ari bo', kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel ndetse na Niyonzima Sefu.

Hari kandi Sugira Ernest wahawe igihano cyo kwitoreza mu ikipe y'abato, Nshimiyimana Yunusu uri gukora ibizamini bisoza icyiciro cya nyuma cy’amashuri yisumbuye ndetse na Buregeya Prince ugifite imvune yahuriye nayo mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona AS Kigali yanganyijemo na APR FC 0-0 kuri Stade ya Kigali.

 

Source: APR FC Official Website


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4075 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8069 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3304 Views