FERWAFA yemeye ubusabe bwa Kiyovu Sports yimura ikibuga n'umunsi by' umukino uzayihuza na APR FC

By Ngabo Mihigo Frank Nov 4, 2019 06:21pm 827 Views

FERWAFA yemeye ubusabe bwa Kiyovu Sports yimura ikibuga n'umunsi by' umukino uzayihuza na APR FC


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryemeye kwimura amasaha n'ikibuga by'umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona 2019-2020 uzahiza ikipe ya Kiyovu Sports Club na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Kiyovu SC yagombaga kwakira APR FC kuri Stade Mumena Tariki ya 06 Ugushyingo, nkuko biteganijwe ku ngengabihe ya shampiyona ariko umukino wimuriwe ikibuga n'amasaha ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa Gatanu Tariki ya 08 Ugushyingo 2019, guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Uwayezu Francois Regis umunyamabanga mukuru w’ Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yasubije ibaruwa y'ubusabe bwa Kiyovu Sports ko uyu mukino ubera kuri Stade ya Kigali, ariko Kiyovu SC ikazagura amavuta azacanira iyi stade kuko buzaba bwije.

APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 17, ikanazigama ’ibitego umunani mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 14 ikazigama ibitego bine mu mikino irindwi imaze gukinwa na buri kipe yitabirye shampiyona.

Source: APR FC Website

No Picture Available

Ibaruwa ya FERWAFA


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4075 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8069 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3304 Views