FERWAFA yahaye Espoir FC amasaha 24 yo kugaragaza ikibuga izakiriraho mu mwaka w'imikino wa 2019-2020

By Ngabo Mihigo Frank Oct 3, 2019 11:30pm 1282 Views

FERWAFA yahaye Espoir FC amasaha 24 yo kugaragaza ikibuga izakiriraho mu mwaka w'imikino wa 2019-2020


Mu gihe habura amasaha gusa ngo shampiyona y'umwaka wa 2019-2020 itangire, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryategetse ikipe ya Espoir FC kwerekana ikibuga izakiriraho imikino mu mwaka w'imikino wa 2019-2020 kuko stade ya Kamarampaka iyi kipe yari isanzwe ikoresha itujuje ibisabwa.

Mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2019, amakipe 16 akina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yose yamenyeshejwe ibisabwa kugira ngo azitabire shampiyona ya 2019-2020 birimo amakipe y'abato (Academy), Abakozi bahoraho, stade zemewe n'amategeko y'umpuzamashyirahamwe ya ruhago muri Africa CAF, n'ibindi..

Iyi nkubiri yo kuvugurura ibibuga yahagaritse ibibuga bitandatu byakinirwagaho n'amakipe ari muri shampiyona y'icyiciro cya mbere ubu ari byo,' Stade ya Kicukiro, Stade Ubworoherane y' i Musanze, Stade Amabati y' i Nyagatare, Stade Kamarampaka y' i Rusizi na Stade ya Gicumbi n'iya Bugesera.

Nyuma yo kuvugwa ko ibibuga byavuzwe haruguru bitazakira imikino ya shampiyona Bugesera FC na Sunrise FC y' i Nyagatare babonye ibibuga bishya byari bisanzwe byarubatswe muri gahunda za leta mu gihe Police FC yakinira i Kicukiro yimukiye i Nyamirambo na Gicumbi FC yimukira kuri stade ya Mumena nyuma yo kubura ukundi bagenza.

Espoir FC y' i Rusizi na Musanze FC bahawe umwanya wo kuvugurura stade bakiriraho imikino yo mu rugo nyuma batumira akanama gashinzwe isuzuma ry'ibyangombwa muri FERWAFA ngo kaze kureba aho imirimo igeze ariko hemezwa ko Stade ya Musanze FC yujuje ibyangombwa mu gihe iya Espoir FC itemerewe gukinirwaho.

Nyuma yo kutemerwa kwa stade Kamarampaka, Espoir FC yasabwe na FERWAFA kwerekana ikibuga gishya izariraho imikino yayo mu gihe cy'amasaha atarenze 24 uhereye ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki 3,Ukwakira 2019, bitaba ibyo Espoir FC igafatwa nkitazitabira amarushanwa muri uyu mwaka nk'uko byanditswe mu gika cya nyuma cy'ibaruwa FERWAFA yandikiye Espoir FC.

No Picture Available

Ibaruwa yandikiwe Espoir FC


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3695 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7592 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views