FERWAFA yahannye rutahizamu Bimenyimana Caleb,Dushimimana na Sunrise FC

By Ngabo Frank Dec 3, 2018 11:57am 232 Views

FERWAFA yahannye rutahizamu Bimenyimana Caleb,Dushimimana na Sunrise FC


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahaye ibihano rutahizamu wa Rayon sport Bimenyimana Bonfils Caleb, Dushimimana Claude ushinzwe ibikoresho muri Rayon sport ndetse n'ikipe ya Sunrise nyuma y'imvururu zabaye ku mukino wahuje Rayon sport na Sunrise.

FERWAFA yafashe icyemezo cyo gutanga ibi bihano nyuma yo gusuzuma neza imvururu zabaye ku mukino wahuje ikipe ya Sunrise na Rayon sport kuri stade Amabati mu mugi wa Nyagatare ahari tariki 1 ugushyingo 2018 aho umufana wa Sunrise utarishimiye ibyemezo by'abasifuzi yinjiye mu kibuga akarwana na rutahizamu wa Rayon sport Bimenyimana Caleb ndetse na Dushimimana Claude ushinzwe ibikoresho muri Rayon sport.

FERWAFA yahanishije rutahizamu Bimenyimana Caleb kumara imikino itatu ya shampiyona adakina ndetse agatanga amafaranga ibihumbi 30000 mu gihe Dushimimana Claude yahanishijwe kumara umwaka atagaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse agatanga amafaranga ibihumbi 50000, naho Sunurise FC yo yahanishijwe kuzakina umukino ukurikira nta mufana n'umwe uri muri Stade aho biteganijwe ko izakira APR FC tariki 8 Ukuboza 2018.

Ibihano byahawe rutahizamu Bimenyimana Caleb Bonfils biriyongera ku mukino umwe yagombaga gusiba kubera ikarita itukura yeretswe mu mukino wahuje Kiyovu sport na Rayon sport ku cyumweru tariki 2 Ukubazo 2018 bivuze ko Caleb atazagaragara mu mikino ine ikurikiranye muri Shampiyona y'u Rwanda Azam Rwanda premier League.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 23, 2017 3262 Views

By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 2170 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 4355 Views