FC Barcelona yizeye guhigika Manchester United na Chelsea murugamba rwo gusinyisha uyu mukinnyi:

By Kwizera Yamini Jan 24, 2018 07:46pm 2397 Views

FC Barcelona yizeye guhigika Manchester United na Chelsea murugamba rwo gusinyisha uyu mukinnyi:


Ikipe ya FC Barcelona yo mugihugu cya Espagne yizeye guhigika amakipe abiri akomeye mugihugu cy’ubwongereza ariyo Chelsea ndetse na Manchester United murugamba rwo gushakisha umukinnyi ukinira ikipe ya Gremio witwa Arthur.

FC Barcelona ikomeje gushyira imbaraga zoayo zose mugushakisha uburyo yasinyisha umukinnyi ukinira ikipe ya Gremio yo mugihugu cya Brazil witwa Arthur.

Nk’uko Mundo Deportivo dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ngo FC Barcelona ifite icyizere cyo gusinyisha uyu mukinnyi w’imyaka 21 gusa y’amavuko ukomoka mugihugu cya Brazil.

Fc Barcelona irifuza gutanga £25m kuri uyu mukinnyi ukomeje kugaragaza impano idasanzwe muguconga ruhago, yamara kumwegukana igahita yongera ikamutiza mu ikipe akinira ariyo Gremio.

Arthur yamaze kubonana n’abahagarariye ikipe ya FC Barcelona nk’uko munkuru duheruka kubagezaho yabivugaga, murwego rwo gukomeza kumukurikiranira hafi ndetse inamwereka ibyiza byo kwerekeza mu ikipe yo muntara ya Catalonia, ibintu byababaje cyane abayobozi b’ikipe akinira ya Gremio.

Amakuru aturuka mubakurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Gremio, aratangaza ko iyi kipe yaba yaramaze kunanirwa kunamba kucyifuzo cyayo cyo kugumana Arthur muri iyi kipe ahanini kubera imbaraga FC Barcelona ikomeje gushyira mukureba uburyo yakegukana uyu mukinnyi.

Gusa ariko ntabwo ari FC Barcelona yonyine yifuza uyu mukinnyi kuko nk’uko inkuru dukesha the sun Sport iheruka kubitangaza, ngo amakipe abiri akomeye cyane mugihugu cy’ubwongereza ariyo Chelsea ndetse na Manchester United nayo yifuza cyane uyu mukinnyi.

 

Nyuma yo kwigaragaza cyane, Arthur aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cya Brazil mumikino ibiri yo gushakisha itike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi iteganijwe kuba uyu mwaka ikabera mugihugu cy’uburusiya.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9156 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2591 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3316 Views