FC Barcelona munzira zo kwegukana umukinnyi wifuzwaga n’amakipe yo mubwongereza arimo Chelsea na Arsenal

By Kwizera Yamini Dec 4, 2017 08:41am 2438 Views

FC Barcelona munzira zo kwegukana umukinnyi wifuzwaga n’amakipe yo mubwongereza arimo Chelsea na Arsenal


Ikipe ya FC Barcelona yo mugihugu cya Espagne iri hafi kwegukana umukinnyi wari umaze igihe kinini yifuzwa n’amakipe yo mugihugu cy’ubwongereza arimo Chelsea ndetse na Arsenal FC.

Umukinnyi ufite imyaka 16 gusa y’amavuko ukinira ikipe ya Osasuna witwa Iker San Vicente ari hafi kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona. Uyu mukinnyi akaba aheruka kwanga kongera amasezerano muri iyi kipe ya Osasuna ndetse akaba ashobora kuyisohokamo muri mutarama umwaka utaha yigurishije.

Nk’uko ibitangazamakuru byo mugihugu cya Espagne bibitangaza, ngo uyu mukinnyi agomba kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona k’ubuntu nyuma y’aho amasezerano yari afitanye na Osasuna azaba yamaze kurangira.

Diario de Navarra dukesha iyi nkuru irakomeza itangaza ko ibiganiro birimbanije hagati y’ikipe ya FC Barcelona ndetse na Osasuna bareba uburyo uyu mukinnyi yakerekeza iya Camp Nou.

Biteganijwe ko uyu mukinnyi agomba gushyirwa mu ikipe ya kabiri ya FC Barcelona ariyo Brcelona B nyuma yo kwanga kongera amasezerano na Osasuna.

Mugihugu cya Espagne, umukinnyi utarengeje imyaka 16 y’amavuko aba yemerewe gusinya amasezerano y’umwaka umwe gusa mbere y’uko asinya amasezerano nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Uyu mukinnyi ukina yugarira, benshi bamufata nka Gerard Pique mushya ndetse akaba ari umwe muri bamyugariro bkiri bato bakomeje kwigaragaza cyane mugihugu cya Espagne.

Pique

Nyuma yo kwigaragaza cyane, amakipe yo mugihugu cy’ubwongereza arimo Chelsea ndetse na Arsenal nayo akaba yari  amaze igihe kinini amukurikiranira hafi tutibagiwe n’ikipe ya Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani.

 

Ikipe ya FC Barcelona iramubonamo nk’umukinnyi uzaziba icyuho cya Eric Garcia uheruka kuyisohokamo akerekeza mugihugu cy’ubwongereza mu ikipe ya Manchester City. 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9156 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2591 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3316 Views