FC Barcelona irifuza myugariro ukina muri shampiyona y’abongereza kugirango azasimbure Gerard Pique uri kugana muzabukuru:

By Kwizera Yamini Apr 26, 2018 03:32am 1096 Views

FC Barcelona irifuza myugariro ukina muri shampiyona y’abongereza kugirango azasimbure Gerard Pique uri kugana muzabukuru:


Ikipe ya FC Barcelona iri m’urugamba rutoroshye rwo gushakisha umukinnyi ugomba gusimbura Gerard Pique m’umutima w’ubwugarizi bwayo mugihe cyose uyu munya Espagne yaba asohotse muri iyi kipe iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Espagne.

Nk’uko inkuru dukesha Goal ibitangaza, ngo ikipe ya FC Barcelona ikomeje gukurikiranira hafi myugariro ukinira ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza witwa Marcos Alonso kugirango azabe umusimbura wa Gerard Pique uri kugana muzabukuru.

Gerard Pique yitezweho kuzuza imyaka 32 y’amavuko muri gashyantare mumwaka utaha wa 2019, ndetse ikipe ya FC Barcelona ikaba isanga Marcos Alonso ukomoka mugihugu cya Espagne ariwe ufite ubushobozi bwo kumusimbura.

Marcos Alonso ashobora gukina kumyanya myinshi itandukanye mukibuga aho ashobora gukina nka myugariro wo k’uruhande rw’ibumoso ahazwi nko kuri nimero 3, cyangwa myugariro uyoboye umutima w’ubwugarizi ahazwi nko kuri nimero 5, umwanya yamenyekaniyeho ubwo yari akiri umukinnyi wa Fiorentina yo mugihugu cy’ubutaliyani mbere y’uko yerekeza muri Chelsea aguzwe miliyoni 23 z’amapawundi mumwaka wa 2016.

Amasezerano Marcos Alonso afitanye na Chelsea agoba kugeza mumwaka wa 2021 ayikinira, ndetse iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ikaba ititeguye kurekura uyu mukinnyi wakuriye mu ishuri ry’abakinnyi bakiri bato b’ikipe ya Real Madrid, mucyeba w’ibihe byose wa FC Barcelona.

Mugihe ikipe ya Chelsea yaba ikomeje kwanga kurekura uyu mukinnyi, ikipe ya FC Barcelona yiteguye kwerekeza ahandi nko mugihugu cy’ubuholandi mu ikipe ya Ajax, kuri myugariro w’iyi kipe witwa Matthjis de Ligt.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 8860 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2395 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3168 Views