FA CUP: Chelsea v Manchester United - Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y' umukino

By Mugisha Aimé Thierry Feb 16, 2019 12:27pm 480 Views

FA CUP: Chelsea v Manchester United - Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y' umukino


Kuwa mbere taliki ya 18 Gashyantare 2019 nibwo hazaba umukino ukomeye cyane aho ikipe ya Chelsea Football Club izakira Manchester United ku kibuga isanzwe ykiriraho imikino yayo Stamford Bridge.

Manchester United iherutse gutsindwa na Paris Saint Germain ibitego 2-0 muri champions league iraza kwerekeza ku kibuga cya Chelsea FC yo iherutse kubyitwaramo neza itsinda Malmoe ibitego 2-1 muri europa league nubwo umukino Chelsea iheruka gukinira mu gihugu cy' ubwongereza yari batsinzwe na Manchester Cty ibitego 6-0 byose.

AMAKURU AVUGWA MURI AYA MAKIPE

Chelsea: izaba imanuka mu kibuga idafite Danny Drinkwater utarakunze gukoreshwa ariko Marcos Alonso wari waruhukijwe ubwo Chelsea yerkezaga muri Sueden mu mukino yatsinzemo Malmoe azaba yagarutse kandi Callum Hudson Odoi wari wakuwe mu rutonde rw' abakinnyi bitabiriye umukino Chelsea yatsinzwemo na Manchester City kubera ikibazo cy' uburwayi nawe azaba yagarutse, Garry Cahil na Robeen Loftus Cheek nabo bazaba bagarutse mu kibuga.

Résultat de recherche d'images pour

Manchester United: Iyi kipe izerekeza ku kibuga cya Chelsea idafite Anthomy Martial na Jesse Lingard bagize ikibazo k' imvune ku mukino Manchester United yatsinzwemo na Paris Saint Germain kizatuma bamara hanze ibyumweru 3 byose, Antonio Valencia na Matteo Darmian batagaragaye mu mikino ibiri Manchester United iheruka gukina nanone ntabwo bazaba bahari ariko Marcos Rojo nyuma yigihe kinini ari mu mvune azaba yagarutse.

Résultat de recherche d'images pour

Image associée

AMATEKA YUYU MUKINO MU NSHAMAKE

Chelsea Football Club igiye guhura na Manchester United ku nshuro ya 181 mu marushanwa yose kuva iyi kipe yashingwa mu mwaka wi 1905, Manchester United yabashije gutsinda imikino 74 naho ikipe ya Chelsea FC yatsinze 53 banganya imikino 54 yose, umukino uheruka guhuza aya makipe kuri Stamford Bridge warangiye anganya ibitego 2-2 naho uwo baheruka guhura muri FA Cup ikipe ya Chelsea yatsinze Manchester United igitego 1-0.

Uyu mukino uzatangira ku isaha ya SAA 21:45 ku isaha y' ikigali aho uzayoborwa na Kevin Friend

Résultat de recherche d'images pour


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views