RPL: Espoir fc y'abakinnyi icumi ikuye amanota atatu imbere y'abakunzi ba Kiyovu Sport fc

By Adam Yannick Jan 12, 2020 08:00pm 363 Views

RPL: Espoir fc y'abakinnyi icumi ikuye amanota atatu imbere y'abakunzi ba Kiyovu Sport fc


Kuri uyu munsi nibwo hakinwaga imikino ya nyuma y'umunsi wa 17 wa Rwanda Premier League 2019-2020.Hakaba hari hateganyijwe kuba imikino ine ku bbuga bitandukanye.

Kuri stade Amitie( MUMENA) kiyovu sport yari yakiriye Espoir fc ivuye mu karere ka Rusizi,uyu mukino ntiwari woroshye ku mpande zombi,kuko buri kipe yashakaga uko yabona amanota atatu,Espoir fc umukino ubanza yari yatsinzwe na Kiyovu sport yaje ishaka uko yabona amanota atatu kugira ngo ayo ive ku  mwanya iriho,mu gihe na Kiyovu Sport yashakaga kwegera Mukura,mugihe izo banganyaga amanota zose zari zatsinzwe.

Uyu mukino watangiye utinze ku isaha ya saa cyenda n'igice,bitewe n'uko aanje kua umukino wo mu cyiciro cya kabiri,ndetse wanatangiye imvura irimo igwa ariko itabuza umukino gukomeza.Abakunzi ba Kiyovu bari bitabiriye uyu mukino nuwo imvura yaguye. Amakipe yombi yakinye ashaka ibitego,ariko ukabona Espoir irusha Kiyovu gushaka uko yatsinda ndetse n'amahirwe babonaga ba Rutahizamu ba Kiyovu ntibabashe kuyabyaza umusaruro,maze muri iyo mvura itari nyisni bakomeza gukina,bashakisha uko babaona igitego bikmeza kwanga mzae igice cya mbere kirangira nta kipe ishoboye kubona igitego ari 0-0.

Mu gice cya kabiri,amakipe yakoze impinduka ashakisha uko yabona igitego,ariko bikomeza kwanga,ku munota wa 58 w'igice cya kabiri nibwo rutahizamu w'umuganda MOUSA SIZI yaje kubonera Espoir igitego  k'umupira yateye n'umutwe nyuma y'uko kiyovu yaritakaje umupira maze Mousa atera umupira n'umutwe Bwanakweli nta kindi yari gukora yageragaje kuwukuramo ariko umupira uruhukira murushundura,abanyarusizi bari ku mukino ari bacye biterera hejuru.Kiyovu ntabwo yacitse imbaraga yakomeje kwataka ishaka uko yabona igitego cy'intsinzi ariko bikomeza kwanga.Yaje kubona igitego ariko umusifuzi wo kuruhande yerekana ko habayeho kurarira. Espoir yaje kubona ikarita y'umutu ubwo umukinnyi wayo yabonaga ikarita y'umutuku.Maze umukino urangira gutyo abakunzi ba kiyovu bataha babaye kubera ko bongeye gutsindirwa ku kibuga cyabo.

Nyuma y'umukino twagereye abatoza bombi bagira icyo badutangariza.umutoza wa Espoir fc yagize ati:' Nta gitutu ndiho,kuko nagerageja kuganira n'ubuyobozi,tubereke ko byose bishoboka,gusa iyo utsinzwe imikino umuani ntabwo biba byoroshye.akomeza ashimira ubuyobozi ndetse anavuga ko ikibazo cyari cy'abayeho hagati ye na SAIDI cyarangiye ubu nta kibazo gihari,ko bari gusenyera umugozi umwe.Avuga ko ikibazo cyari cy'aabyeho n'uko bose batbyumavga kmwe,ati abatoza bari basanzwe bumvaga ko baba abambere bagasimbura abashya,ati ubu ikibazo cyarakemutse.' Naho ku mutoza wa Kiyovu waruaze gutakaza umukino yagize ati:' nibyo turatakaje ba rutahizamu abcu ntabwo bashoboye gutsinda,uburyo babonye,anavuga ko impamvu yazamuye imbere Serumogo ari uko ari umukinyi ufite ubanararibonye,kandi ubafasha ko afite ikibazo cy'abakinnyi bakina imbere ku mpande. ku kibazo cya Armel yavuze ko we ntacyo yabivugaho ko bose ari abakozi,avuga ko ategereje icyo abayobozi bazamubwira niba bamubabariye,anakomeza avuga ko ari umukinnyi mwiza,ariko wakoze amakosa,aavuga ko bashobora kuba bamuha ikindi gihano,bakaba bamuca  amafaranga,ariko agakina. naho kuri barutahizamu bashya yaguze yavuzeko,akurikije abo afite,aba yaguze bari hejuru yabo bazamufasha ko nta gihindutse yazabakoresha ku mukino wa SUNRISE FC.

UKO INDI MIKINO YAGEZE KU BIBUGA BITANDUKANYE

KUWA GATANU TARIKI 10 MUTARAMA 2020

Police fc 1-1 Musanze fc

KUWA GATANDATU TARIKI YA 11 MUTARAMA 2020

As Kigali fc 0-0 Rayon Sports fc

As Muhanga fc 0-1 Gicumbi fc

Marine fc 2-0 Gasogi United fc

KU CYUMWERU TARIKI 12 MUTARAMA 2020

APR fc 2-1 Bugesera fc

Kiyovu Sport fc 0-1 Espoir fc

Mukura vs 4-1 Sunrise fc

Etincelles fc 0-1 Heroes fc


1 Comments

Patrick

January 13th, 2020 - 8:53AM

amakuru yari sawa ariko harimo amakosa menshi niba wanditse inkuru SUBIZA amaso inyuma ukosore ikindi umukinnyi wahawe carte rouge nta Zina afite? mugerageze

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3488 Views