Erik ten Hag wifuzwa na Bayern Munchen ngo asimbure Niko Kovac yagize icyo abivugaho

By Mugisha Aimé-Thierry Nov 4, 2019 11:15pm 709 Views

Erik ten Hag wifuzwa na Bayern Munchen ngo asimbure Niko Kovac yagize icyo abivugaho


Erik ten Hag wari uri ku rutonde rw'abashobora gusimbura Niko Kovac muri Bayern Munchen yamaze gutangaza ko azaguma muri Ajax Amsterdam kandi ko ariyo ashyizeho umutima kugeza ubu byumwihariko umukino bafitanye na Chelsea ariwo w'ingenzi cyane.

Ejo, ku Cyumweru nibwo Bayern Munchen yatangaje ko yatandukanye na Niko Kovac nyuma yo kumara igihe atanga umusaruro udashimisha abayobozi ba Bayern Munchen aho byahise bitangira kuvugwa ko Erik ten Hag ariwe wamusimbura hamwe na Jose Mourinho cyangwa Massimiliano Alegri.

Erik ten Hag wigeze kunyura muri Bayern Munchen yagize ibihe byiza cyane muri Ajax Amsterdam kuva yayigeramo. Yayifashije gutwara igikombe cya shampiyona y'Ubuholandi mu mwaka w'imikino ushize ndetse igera muri 1/2 kirangiza cya Champions League isezereye Real Madrid na Juventus. 

Erik ten Hag aganira n'itangazamakuru ― “Bayern Munchen n'ikipe nziza cane, naryohewe n'igihe n'amaze hariya. N'ikipe izahora mu mutima wanjye. Ariko ubu ndi kumwe na Ajax Amsterdam. Niho ndi uyumunsi kandi nshyizeho umutima. Ejo tuzakina na Chelsea n'icyo kingenzi. ”


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 933 Views

By Kwizera Yamini
Nov 4, 2017 1092 Views

By Kwizera Yamini
Feb 17, 2018 895 Views