Eden Hazard yagize ubutumwa bwihariye agenera abamugereranya na Lionel Messi:

By Kwizera Yamini Mar 26, 2018 09:19pm 936 Views

Eden Hazard yagize ubutumwa bwihariye agenera abamugereranya na Lionel Messi:


Umukinnyi ukinira ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza witwa Eden Hazard, yagize ubutumwa bwihariye agenera abamugereranya na rutahizamu wa FC Barcelona akaba na rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Argentine witwa Lionel Messi.

Eden Hazard yagiye agereranywa na Lionel Messi ahanini kubera uburyo ari mugufi,akaba  yihuta ndetse akaba anakoresha tekinike nyinshi cyane mumikinire ye.

Uyu musore, yafashije ikipe ya Chelsea FC akinira kwegukana ibikombe bitandukanye harimo n’icya shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League iyi kipe iheruka kwegukana mumwaka w’imikino usize, umwaka warangiye Eden Hazard atsinze inbitego 16 mumikino ya shampiyona yakiniye ikipe ya Chelsea.

Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ububirigi akaba asanga abamugereranya na Lionel Messi baba bari kurengera bikabije aho yatangaje ko abakinnyi bagufi, bihuta ndetse banakoresha tekinike batagomba guhita bagereranywa na Lionel Messi.

Uyu musore akaba asanga kugirango ugere kurwego rwo kugereranywa na Lionesl Messi ari uko uba ugomba gutsinda ibitego muri buri mukino wose ubashije kugaragaramo.

Mukiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wambere ubwo yari ari mu ikipe y’igihugu, Eden Hazard yagize ati:”Ntabwo dushobbora kugereranywa na Messi. Ntabwo bishoboka. Turi bagufi kandi turihuta, gusa atsinda ibitego muri buri mukino.

Eden Hazard ubu arabarizwa mu ikipe y’igihugu cy’ububirigi igomba gucakirana n’ikipe y’igihugu cya Saudi Arabia m’umukino wa gicuti murwego rwo gukomeza kwitegura imikino yanyuma y’igikombe cy’isi iteganijwe kubera mugihugu cy’uburusiya mumpeshyi y’uyu mwaka.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views