Eden Hazard wifuzwa na Real Madrid yongeye kugira icyo atangaza kuhazaza he mu ikipe ya Chelsea.

By Kwizera Yamini Nov 23, 2017 09:22am 4880 Views

Eden Hazard wifuzwa na Real Madrid yongeye kugira icyo atangaza kuhazaza he mu ikipe ya Chelsea.


Umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Chelsea witwa Eden Hazard yagize icyo atangaza kuhazaza he mu ikipe ya Chelsea FC.

Bimaze igihe bivugwa ko Eden Hazard yifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid. Iyi kipe yo mumujyi wa Madrid irangajwe mbere na Zinedine Zidane uyitoza, irifuza ko uyu mukinnyi yazaba umusimbura wa Cristiano Ronaldo uri kugana muzabukuru.

Eden Hazard nawe aheruka gutangaza uburyo akunda umutoza wa Real Madrid witwa Zinedine Zidane munkuru duheruka kubagezaho.

Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ububirigi uri mubihe bye byiza kugeza ubu cyane ko amaze gutsinda ibitego bitandatu akanatanga imipira itanu ibyara ibitego mumikino 15 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino, yongeye kugira icyo atangaza kuhazaza he.

Nyuma y’umukino wahuje Qarabag na Chelsea FC mu irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi, Eden Hazard yatangaje ko yishimye mu ikipe ya Chelsea.

Mumagambo ye, uyu mubiligi yagize ati:”Mpora nishimye muri iyi kipe. Ndacyasigaje amasezerano y’imyaka ibiri. Igihe nzumva ko nshaka kugenda, nzagenda. Gusa ubu, ndi ubururu (Ndi umukinnyi wa Chelse).

“Tuzi uburyo nkunda ikipe ya Real Madrid, gusa ndi muri Chelsea. Buri mwaka hari ibyagiye bivugwa kuri jye gusa narahagumye (muri Chelsea).

“Nkiri muri Lille, hari igihe byatangajwe ko nagiye muri Paris, gusa narahagumye. Nanone muri Chelsea, abantu bahora bavuga ko ngiye kuyivamo gusa ndacyahari.

Ikipe ya Chelsea yatsinze Qarabag ibitego bine byose kubusa. Iyi kipe kandi ifite umukino utoroshye kuri uyu wagatandatu izahuramo na Liverpool FC muri shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views